Abanyamakuru bari guhugurwa ibijyanye n’ireme ry’uburezi
Mu ntara y’Uburasirazuba muri Hotel Dereva hateraniye abanyamakuru bagera kuri 50 b’ibitangazamakuru bitandukanye baje guhugurwa kubijyanye n’ireme ry’uburezi n’ishyirwa mubikorwa ryayo , aho minisitiri w’uburezi Dr.Isaac Munyakazi yagaragaje intege nke z’ibigo by’amashuri bikenewe gufashwa bikazamuka nabyo bigatsindisha kurugero rushimishije.
Aha yagarutse kubufatanye bw’itangazamakuru abasaba ko bakora ishyirahamwe bakazajya babahugura ibijyanye n’uburezi kugirango nabo bajye babona ibyo batangaza cyane ko abenshi mubabikurikirana baba batabifiteho ubumenyi buhagije bigatuma batanga inkuru ituzuye.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenee yagiranye ibiganiro ni bitangazamakuru bitandukanye ababwira inshingano z’amashuri akora neza agatsinda, hari nandi akora nabi agatsindwa ko nayo barigukora ubuvugizi ngoyongererwemo imbaraga nayo agatanga umusaruro ushimishije.
Ibi kandi byagarutsweho na Dr. Ndayambaje Irenee ubwo yabivugiraga muri aya mahugurwa y’iminsi 2 y’abanyamakuru yateguwe na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye n’Umuryango w’Abaholandi wita ku iterambere ry’uburezi (VVOIB) hamwe n’Umuryango w’Ababiligi nawo ugamije guteza imbere uburezi (VVOB) .
Mu rwego rwo kuganira ku burezi bw’u Rwanda n’uruhare itangazamakuru ryagira mu mikoranire myiza yabo , batanga umusanzu wo kuzamura ireme ry’uburezi budaheza kuri bose ,yagize ati “Ubu turi m’ugusuzuma amashuri atsindisha neza tunashaka kumenya adatsindisha n’impamvu yabyo kugirango tumenye imbaraga dushyiramo nabo babashe gutsinda , kuko hari naho twabonyemo imbogamizi z’ibitabo , aho usanga igitabo kimwe gishobora gusangizwa abana barenze umwe ugasanga bibaviramo imbogamizi zo kutisanzura mu myigire yabo , ibyo bikaba bigiye gutuma hongerwamo imbaraga buri mwana wese akagira imfasha nyigisho”.
Yagaragaje isura yaranze ireme ry’uburezi ry’umwaka , abanyeshuri bahabwa amasuzuma anyuranye atangwa n’impande zitandukanye muri gahunda yo gusuzuma ubumenyi butangwa mu mashuri n’uburyo integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi bw’umunyeshuri ishyirwa mu bikorwa , n’uko babyitwaramo kumpande zombi.
Agaruka ku gisobanuro cy’ireme ry’uburezi , yavuze ko ari ikintu kigari binyuranye n’uko bamwe baryumva ,agaragaza ko rireberwa mu myigishirize, mu bikoresho by’ubuzima nk’integanyanyigisho, imfashanyigisho zirimo n’ibitabo, aho umwana yigira , ubumenyi ahabwa, ubumenyi bw’abarimu, ibikorwa remezo nk’amashuri, nabyo bigatezwa imbere
Yerekanye ko ireme ry’uburezi rigaruka mu ntego z’ikinyagihumbi Isi yose igenderaho, rikaba atari umwihariko w’u Rwanda gusa , bisobanuye ko isi ikeneye ko abayituye babyaza umusaruro ubumenyi bahabwa mu mashuri mu rwego rwo kubushingiraho bishakira ibisubizo by’ibibazo byugarije isi , kandi bikagirira abayituye akamaro.
Prof Mbaraga Paul ni umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda (UNR)akaba nimpuguke mubijyanye n’itangazamakuru , yagarutse kuruhare rw’itangazamakuru , yibutsa amahame abanyamakuru bagomba kugenderaho mugihe bari gukora akazi kabo.
Yagize ati ” Umunyamakuru agomba ku menya inkuru yandikira abasomyi ,mugihe ari kuyitunganya akamenya umutwe akwiye kuyiha , akamenya ibiwugize mu bikubiye mubyo agiye kwandika”.
Akomeza agaragaza ko harigihe umunyamakuru yandikira umusomyi , yasoma akabura icyo akura mubyo yanditse , ibyo bigatuma acika intege zo kongera gukurikirana ya makuru .
Florence Uwamamaliya