Abantu batatu bamamazaga umukandida ushyigikiwe na Perezida Kabila bishwe ‘baciwe imitwe’ muri Kongo
Ibiro ntaramakuru AFP bitangaza ko mu mpera y’icyumweru gishize abantu batatu bishwe baciwe imitwe mu ntara ya Kasai iri hagati muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ubwo bamamazaga umukandida-perezida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi.
AFP itangaza ko yahamirijwe ayo makuru n’abo mu miryango ya ba nyakwigendera ndetse n’abategetsi bo mu ishyaka ry’uwo mukandida rivuga ko riharanira kubaka [Kongo] bundi bushya na demokarasi, rizwi nka parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie, mu rurimi rw’Igifaransa.
Umuhungu w’umwe muri ba nyakwigendera yabwiye AFP ko bari bambaye imipira igaragaza mu maso hasa nk’aha Emmanuel Ramazani Shadary, umukandida-perezida w’urugaga rw’amashyaka ari ku butegetsi muri Kongo.
Hagati aho, ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida-perezida bikaba byamaze gutangira ku mugaragaro.
Amatora ya perezida – yagiye atinzwa – ateganyijwe kuba ku itariki ya 23 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.
Ni ayo gutora usimbura Perezida Joseph Kabila, uri ku butegetsi guhera mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2001 ubwo se Laurent-Désiré Kabila – na we wari perezida – yicwaga arashwe.
Kasai, yahoze ari imwe mu ntara zitekanye cyane muri Kongo, yatangiye kurangwamo ibikorwa by’umutekano mucye guhera mu mwaka wa 2016, ubwo abasirikare ba leta bicaga umutegetsi gakondo, hakaza kuvuka umutwe w’inyeshyamba urwanya leta.
Umuryango w’abibumbye (ONU) uvuga ko imirwano yakurikiyeho kuva icyo gihe imaze guhitana abantu barenga ibihumbi bitatu, naho abarenga miliyoni bagata ingo zabo.
Mu baguye muri ibyo bikorwa by’umutekano mucye, harimo n’abakozi babiri bakoreraga ONU nk’impuguke, bishwe ubwo bakoraga iperereza ku bivugwa ko ari ibyobo rusange bibarirwa mu macumi bwajugunywemo imirambo muri iyo ntara.