AmakuruPolitiki

Abakuru b’Ibihugu bya EAC barahurira mu nama  yiga ku mahoro n’umutekano

Abakuru b’Ibihugu 5 muri birindwi bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagiye guhurira mu nama yiga ku mahoro n’umutekano mu Karere kuri uyu wa Kane taliki ya 21 Mata.

Ni inama iza kwitabirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Ni inama ibaye nyuma y’igihe gito Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemerewe bidasubirwaho kwinjira mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi nama yitezweho gushaka ibisubizo bihuriweho bigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere ibi bihugu bihuriyemo.

Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko iyi nama iza kwibanda ku bibazo by’umutekano urangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingamba zafatwa nk’Akarere mu gutanga umusanzu wo kugabanya ibyo bibazo bigira ingaruka ku bihugu byo mu Karere bihana imbibi n’icyo Gihugu.

Mu bihe bishize iki gihugu cyagiye kigira ibibazo byinshi bishingiye ahanini ku bitero by’Inyeshyamba zirwanya Leta ya Uganda (ADF), ibya M23 nk’inyeshyamba ziharanira ukwishyira ukizana kw’abanyekongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwada, RED Tabara zirwanya Leta y’u Burundi n’indi mitwe itandukanye ikorera muri icyo gihugu iteza umutekano muke mu Rwanda.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *