Abahanga bavumbuye uburyo bushya bubyazwa ifumbire ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi
Abahanga bavumbuye uburyo bushya bubyazwa ifumbire ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitabiriye imurikabikorwa ribaye ku nshuro ya 14 , aho ryateguriwe ahazwi nko ku mulindi wa Kanombe kuva kuya 18-26 Kamena 2019 , barishimira umusaruro ubu buryo bumaze gutanga mu kunganira abahinzi , kandi bagahamya ko bwizewe mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’andi mafumbire kuko bwo bufite umwihariko w’umwimerere.
Manzi Jean David wari witabiriye iri murikabikorwa ubusanzwe asobanura ko bakorera mu turere tubiri dutandukanye harimo Akarere ka Musanze mu murenge wa Cyuve cyangwa ku kimoteri cya Cyuve no mu karere ka Huye mu murenge wa Sovu .
Manzi Jean David yasobanuye uburyo bakoramo ifumbire bifashishije ibihingwa ndetse n’ubworozi.
Agira ati” ifumbire dukora cyangwa muyandi magambo inyongera musaruro, ahanini iva mu bihingwa cyangwa produit ndetse n’ibikoresho biboneka hano mu Rwanda, harimo ibyo twakwita les dechets verts biva mungo cyangwa mu nganda.impamvu tuvuga ngo biva mu nganda nuko hari inganda zivamo ibiryo.
Agaragaza uburyo iyo fumbire yabo iboneka yasobanuye ko bayikora mu bisigazwa byaboze,bikomoka mu bihingwa , bakavangamo n’ishwagara bagashyiramo amase cyangwa ifumbire y’inka bakavangamo n’ifumbire y’ingurube ndetse n’ifumbire y’inkoko nyuma bakavangamo ibyatsi bikungahaye kuri azote iyo barangije bashyiramo amaganga cyangwa inkari kugirango ibe ifumbire ikungahaye ku ntungagihingwa zose zikenerwa.
Ugereranyije umusaruro uva mu buhinzi bwakoreshejwe ifumbire dusanzwe tuzi iva ku mase ndetse niy’iyi fumbire ituruka ku bihingwa usanga harimo itandukaniro rinini. Aha Manzi Jean David yumvikanisha ko iyi fumbire bakoresha bafata iminsi igera kuri cumi n’itanu bakabanza bakabiboza kugirango bitange umusaruro udashidikanyaho , mu gihe ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu gufumbira bushobora kugira ingaruka mu butaka bityo n’umusaruro ukaba wagabanuka.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bihingwa by’ibirayi ndetse n’ibijumba bwerekanye ko mbere abaturage bagikoresha ifumbire itabojeje neza bezaga toni cumi n’eshanu mu gihe ubu abakoresha ifumbire ibojeje beza toni 35 z’ibirayi , ibintu bitanga icyizere.
Ku bijyanye n’ibiciro kuri iyo fumbire Manzi jean David asobanura ko ikilo kimwe gihagaze amafaranga mirongo inani y’amanyarwanda 80Rwf kugeza ku amafaranga 106 Rwf.
Manzi Jean David asoza yavuze ko iyi fumbire yaje ari igisubizo ku baturage ,ikaba inyongeramusaruro ndetse n’iterambere kuri buri munyarwanda wabashije kuyikoresha , sibyo gusa kandi Manzi yanavuze ko kuva batangira gukora iyi fumbire ko nta bintu by’imibu , ibihuru, iminuko ndetse n’amasazi bikirangwa muri iyo mirenge bakoreramo kuko ahanini usanga ibimoteli byabo bashyiramo ibishingwe biba bifite isuku kuko iyo myanda igeramo bahita bayifata bakajya kuyitunganya bityo ikababyarira ifumbire.