Abafite ubumuga bw’Uruhu barasaba REB umwihariko mu myigire yabo:OIPPA
Kuri uyu wa Kane Tariki ya 26 Nzeri , Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu m’u Rwanda (OIPPA) wagaragaje ibibazo abafite bene ubu bumuga bahura nabwo,baboneraho gusaba leta ko yafasha cyane mu bijyanye n’imyigire yabo , igaha amabwiriza abarimu bigisha mu mashuri yose yo kubahyiriraho uburyo bw’umwihariko, ibintu kuri bo babona nk’igisubizo mu gukemura imbogamizi baterwa n’imiterere y’umubiri wabo ,aho baba batabasha kureba neza ,bityo ntiboroherwe gukurikira amasomo yabo neza.
Hakizimana Nicodemu Umuhuzabikorwa wa OIPPA yagaragaje ko mu bushakashatsi bwakorewe mu turere bakoreramo tugize Kicukiro , Gasabo, Nyarugenge na Musanze ahabarirwa abana 115 bafite ubumuga bw’uruhu ,bwerekanye ko hakiri imbogamizi mu myigire y’abana ,asaba ko bakwitabwaho kuko nabo bashoboye ,bityo bagategurirwa ejo heza hazaza.
Yagize ati “Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ntabona ibintu biri kure n’ibyanditswe mu nyuguti ntoya, turasaba abarimu kuzajya borohereza abanyeshuri bakigana imyambaro ibakingira mu kurinda iyangirika ry’uruhu rwabo , ikindi bakabahitiramo imyanya bicaramo ibereye ndetse no kwandika ibyo babona muburyo buboroheye ,kuko ibi bishyizwe mu bikorwa nta kabuza abafite ubumuga bw’uruhu bazavamo abahanga twifuza”.
Emmanuel wari wifatanije n’abafite ubumuga bw’uruhu nk’intumwa ya leta akaba yari yaturutse mu ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB , nyuma yo kugezwaho bimwe mu bibizo abafite ubumuga bw’uruhu bahura nabyo , yanenze abarezi batabasha kwita ku bana bafite ubumuga bw’uruhu.
Yagize ati “N’ubwambere numvise ibibazo nk’ibi kuko byumviye hano! ntabwo narinzi ko umwana akenera umwambaro muremure umupfutse kugirango adahura n’izuba , yewe haba no mu myandikire y’ibizamini ntabwo narinzi ko nabo batabibona neza kuko abandi bose bafite ubumuga bwo kutabona tubagenera inyandiko yabo yihariye yabagenewe “.
Yongeyeho ati “Nkimara kumva bimwe mu bibazo uyu muryango OIPPA ugaragaje nk’imbogamizi kandi zikomeye ,ibi ni bimwe mu bigomba gukemuka vuba kandi mugihe gito , kuko ibikoresho turabifite kandi rwose mbahaye icyizere ko ngiye kubigeza kubo bireba bose kugirango bishyirwe mu buryo “.
Yasabye abagize umuryango OIPPA gufasha mu kumenya neza ikigeranyo cy’abari mu mashuri kugirango mugihe cy’ibizamini byegereje bazabe bamaze gutegurirwa uburyo buzabafasha gukurikira amasomo yabo neza hagamijwe gukumira imbogamizi zagaragajwe.
Mugeni Regine ni umwe mu babyeyi babyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu ,aha akaba yaragaragaje ihohoterwa abana bafite ubumuga bw’uruhu bakorerwa ariko ntirimenyekane cyangwa ngo hafatwe ibyemezo bibarengera , aho yatanze urugero kumwana we usagarirwa n’abo bigana bakamwambura ibikoresho bimwunganira mu myigire ye nk’indorerwamo z’amaso , kumuciraho imyambaro cyangwa kuyimwiba ,hakiyongeraho no kutemererwa amahitamo ye mu byicaro bimworohereza gukurikira amasomo neza , ibintu asanga buri muntu uhereye ku barimu mu mashuri hafashwe iya mbere mu kubyamagana byaha amahirwe abafite ubumuga bw’uruhu bakibona mu muryango nk’abandi.