Abafite ubumuga bukomatanyije barasaba guhabwa agaciro bidakozwe nk’impuhwe
Abafite ubumuga bukomatanyije barasaba guhabwa agaciro n’uburenganzira bibakwiye nka bandi bose bagize Umuryango Nyarwanda, by’umwihariko bagashyirirwaho uburyo bahabwa amahirwe angana nk’abafite ubumuga baboneka mu mahuriro atandukanye abafasha guhindura ubuzima no gusingira vuba iterambere,bitavuze ko bagiriwe impuhwe,ahubwo bikaba kubahiriza uburengazira bwabo.
Ibi nibyatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 05 Kamena 2017, abahagarariye abafite ubumuga bukomatanye batangaje ko nabo igihe kigeze ngo bahabwe uburenganzira ndetse n’agaciro bibakwiye nk’abandi bose bagize Umuryango Nyarwanda ndetse banagire ihuriro ryabo nk’uko abandi bari mu byiciro bitandukanye by’abafite ubumuga bagiye bafite amahuriro yabo abahuza akanabafasha guhindura byinshi kubuzima bwabo bigamije iterambere.
Abantu bafite ubumuga bagiye bari mu byiciro bitandukanye nk’abafite ubumuga bwo kutumva, kutabona, ubw’ingingo n’ubundi, ariko hari icyiciro cyihariye abantu batajya bamenya ngo banagihe agaciro cy’abafite ubumuga bukomatanye, aho usanga umuntu aba atumva, atavuga ndetse ntanabone, hakaba n’igihe hiyongeraho no kuba ibyo byose biherekezwa no kugira ubumuga bufata ingingo.
Dr Nasiforo Betty Mukarwego, uhagarariye abagore muri Komite Nyobozi y’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona(Rwanda Union of Blind),yagaragaje ko abafite ubumuga ari Abantu bafite byinshi bashobora kugeraho nkuko n’abandi bibona nk’abadafite ubumuga,ndetse bikabasha guhindura ubuzima bwa benshi,aho ahera ku cyizere yifitiye nk’umwarimu utanga ubumenyi muri kaminuza nyamara asanganwe ubumuga bwo kutabona.
Agaruka kuri zimwe mungamba zihari ,Dr Mukarwego yasobanuye ko mu mwaka wa 2010, amahuriro atatu y’abafite ubumuga yishyize hamwe hagamijwe gufasha abafite ubumuga bukomatanije, aho kugeza ubu bamaze kubarura abagera ku 130, nyamara agahamya ko hari n’abandi bataramenyekana bagihishwe mu miryango iterwa ipfunwe no kuba ifite byikomokaho babana n’ubumuga bwavuzwe haruguru , nk’aho usanga umubyeyi ufite abana batanu mugihe harimo harimo umwe ufite ubumuga, atamubona nk’abandi ahubwo akabavangura.
Abantu bagera kuri 20 nibo bamaze guhabwa amahugurwa kumikoreshereze y’ururimi rw’amarenga yifashishwa hakoreshejwe intoki, ibi bigakoreshwa n’abafite ubumuga bukomatanye kugirango babashe kumvikana.
Agaruka kuri zimwe mu mbogamizi zikigaragara nk’umwihariko kubantu bafite ubumuga bukomatanije, Bwana Samuel Munana Umuyobozi w’ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda, RNUD, yagaragaje ko ikibazo gihari kiyongera kubindi,ari uko kugeza ubu nta huriro ryihariye bafite, ibyo bigatuma nta buvugizi buhagije bukorwa kugirango babashe kwiga,ibi akabiheraho asaba ko nk’ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda, REB cyagombye gushyiraho uburyo bwihariye bwo gutanga amahugurwa ku marenga akoreshwa mu ntoki ,agahamagarira kandi n’Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NUDOR ko nayo yagakoze ibishoboka byose hagakorwa ubuvugizi bityo abafite ubumuga bukomatanije nabo bakagira ihuriro ryabo ryihariye nk’umurongo banyuzamo ibitekerezo ndetse n’ibyifuzo bafite,ibi bikaba igisubizo nyacyo mu kurandura burundu ibyo babona nk’ihezwa rikibakorerwa.
By: Uwamaliya Florence