Ababangamira ukwiyamamaza kw’Abakandida Perezida barye bari menge!
Inkuru yamaze kwamamara n'uko Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi Meya wa Rubavu , akekwaho kubangamira bamwe mu bakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda,ndetse n'abandi bagaragayeho bene iyo myitwarire itandukanye n'umurongo nyawo politiki y'u Rwanda igenderaho,bakaba bashobora kuzabiryozwa.
ACP Théos Badege amaze kubwira itangazamakuru ko Sinamenye Jéremie wayoboraga Akarere ka Rubavu,avugwaho kwangisha abaturage bamwe mu bakandida,aho kwiyamamaza kwabo byagiye bikomwa mu nkokora.
Badege avuga ko meya wa Rubavu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze muri Nyaruguru bagiye babuza abaturage kujya aho bamwe mu bakandida biyamamariza.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko iyo myitwarire ari mibi, kuko abiyamamaza babifitiye uburenganzira, ndetse n’abaturage bakagira uburenganzira bwo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bose,kandi ibi ngo bikaba ntacyo bibangamira.
Badege yemeza ko ko hatangiye iperereza ry’ibanze, aba bayobozi bakaba bafunzwe ngo bataribangamira imigendekere yaryo.
Abanyamakuru bifuje kumenya abakandida babangamiwe n’abayobozi bababangamiye,aha ariko polisi yo ikaba yatangaje abayobozi gusa ariko abakandida bagirwa ibanga.
Ibi byaje mu gihe hari hamaze iminsi humvikana ko mu duce tumwe na tumwe hari ahumikanye ukubangamira bikomeye abakandida kandi ariko ngo bakaba bararegeye polisi, nayo igatangira kubikurikirana.
Abayobozi bashyizwe mu majwi babarizwa mu turere nka Nyagatare mu Murenge wa rwimiyaga, no mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara, aha na ho polisi ngo ikaba ikomeje iperereza.
Nubwo polisi itatangaje abakandida babangamiwe, birashoboka ko baba ari Frank Habineza wiyamamaza kumwanya wa Perezida,akaba yaratanzwe n’Ishyaka yashinze rya Democratic Green Party of Rwanda na Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga, kuko Nyakubahwa Paul Kagame ataragera muri utu turere twavuzwe yiyamamaza.
Nkuko biteganywa mu ingingo ya 558 yo mu Gitabo cy’Amategeko Mpanabyaha ,Abayobozi bakekwaho ibi byaha biramutse bibahamye ngo bahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe cyangwa ibiri n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 kugera kuri miliyoni 3.