Jean-Pierre Bemba arashaka kwihimura ku rukiko rwa ICC akaregera indishyi
Abunganira mu mategeko Jean-Pierre Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba Visi-Perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, bavuga ko bashaka kuregera indishyi zigera hafi kuri miliyoni 75 z’amadolari y’Amerika mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).
Mu mwaka ushize wa 2018, Bwana Bemba yagizwe umwere n’uru rukiko ku byaha by’intambara.
Abamwunganira mu mategeko bavuga ko bashaka indishyi kubera icyo bavuga ko ari ugufungwa bidakurikije amategeko byakorewe umukiliya wabo, amafaranga yakoreshejwe mu rubanza rwe n’ibyo yatakaje bitewe n’icyo bavuga ko ari icungwa nabi ry’imitungo ye yafatiriwe n’urukiko.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i La Haye mu Buholandi ku cyicaro cy’uru rukiko, Peter Haynes, umwe mu bunganira mu mategeko Bwana Bemba, yavuze ko mu myaka 10 yamaze afunze imitungo ye “yemerewe kubora”.
Yavuze ko muri iyo mitungo harimo indege zirindwi, inzu eshatu ziri muri Portugali, ndetse n’amasambu atatu n’ubwato bubiri biri muri Kongo.
Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko indishyi ashaka kuregera ijya kungana na kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari uru rukiko rukoresha ku mwaka ya miliyoni 168 z’amadolari y’Amerika.
Nta tariki yatangajwe y’igihe icyo kirego kizasuzumirwa n’abacamanza b’uru rukiko, bagiye batesha agaciro ibirego nk’ibi mu gihe cyashize.
Itsinda ry’abunganizi be mu mategeko bavuga ko mu gihe umukiliya wabo yaba ahawe izo ndishyi, zimwe zakoreshwa nk’impozamarira ku bakozweho n’intambara igihe yari umukuru w’umutwe w’inyeshyamba.
Bwana Bemba yangiwe n’akanama k’amatora ka Kongo kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu Ukuboza umwaka ushize wa 2018.
Aka kanama katangaje ko impamvu ari uko yahamijwe n’uru rukiko rwa ICC kwivanga mu bikorwa by’abatanga buhamya, icyaha gifatwa nka ruswa mu mategeko agenga amatora muri Kongo.