Ibiganiro byahuzaga Trump na Kim Jong-Un byabaye nko kuvomera mu rutete
Inama yahuje Perezida Donald Trump na Kim Jong-Un, yasojwe nta kigezweho nyuma yuko Leta zunze Ubumwe za Amerika zanze ubusabe bwa Koreya ya Ruguru bwo kuyikuriraho ibihano.
Kuri uyu wa Kane nibwo Trump na Kim, bahuriye muri Viet Nam, aho byari byitezwe ko impande zombi zigira icyo ziganira ku gusenya intwaro za kirimbuzi
Gusa Perezida Trump nyuma y’ibiganiro yabwiye abanyamakuru ko ntacyo byagezeho kuko ibyo Koreya ya Ruguru yasabaga Amerika bidashoboka.
Ati “Byibandaga ku bihano. Bashakaga ko ibihano bikurwaho burundu kandi ntidushobora kubikora”.
Yakomeje avuga ko nta gahunda yo gutegura inama ya gatatu ihari. Amerika yari yiteguye ko habaho amasezerano ahuriweho n’ibihugu byombi ndetse abayobozi bombi bagasangira, gusa ukutumvikana mu biganiro kwakuyeho ibyo byose.
Nk’uko Trump yabitangaje, Kim yasabye ko yasenya ikigo cy’ubushakashatsi no gukora intwaro za kirimbuzi cya Yongbyon, gifatwa nk’umutima w’intwaro za kirimbuzi za Koreya ya Ruguru, ariko igihugu cye kigakurirwaho ibihano byose cyafatiwe na Amerika. Ubu busabe ntabwo Trump yashatse no kubwumva.
Koreya ya Ruguru irashaka gukurirwaho ibihano mpuzamahanga birimo gukomanyirizwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bikorerwa muri icyo gihugu ndetse n’amwe mu mabuye y’agaciro ahacukurwa, kubuza abashoramari bamwe na bamwe kujya gushorayo imari n’ibindi.
Muri Kamena umwaka ushize Trump na Kim bari bahuriye muri Singapore. Muri iyi nama Perezida Trump yashakaga ko Koreya ya Ruguru ihagarika umugambi wayo w’intwaro za kirimbuzi, mu gihe Kim yifuzaga ko Amerika ikura intwaro zayo mu mwigimbakirwa wa Koreya kandi akagirirwa icyizere n’amahanga yose ko yashyize iherezo ku bushotoranyi bw’igihugu, bigatuma gikurwa mu kato n’ubukene kagiteye.