Urujijo ku irengero rya Flávio Bolsonaro washatse kuyobora Brésil

Polisi ya Brésil yatangaje ko yatesheje agaciro pasiporo za Flávio Bolsonaro uherutse gutsindwa amatora ya Perezida, nyuma y’uko atubahirije icyemezo cy’urukiko cyamusabaga kuzishyikiriza inzego z’umutekano.

Ku wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ikirenga rwa Brésil rwategetse Bolsonaro gushyikiriza Polisi pasiporo ze mu masaha 24, mu rwego rw’iperereza arimo gukorwaho.

Icyo gihe, Bolsonaro yavuze ko nta gahunda afite yo kuva muri Brésil, ashimangira ko azaguma muri iki gihugu kugira ngo ayobore abatavuga rumwe na Perezida Luiz Inácio Lula da Silva.

Icyakora, igihe yari yahawe cyarangiye atarashyikiriza Polisi pasiporo ze, bituma havugwa amakuru ko ashobora kuba yaravuye mu gihugu.

Umwe mu bapolisi waganiriye na BBC News Brasil yavuze ko inzego z’umutekano ziri kugenzura ku mipaka kugira ngo zimenye niba Bolsonaro yaragiye muri Argentine. Icyakora, ubuyobozi bwa Argentine bwatangaje ko nta makuru bufite agaragaza ko yinjiye muri icyo gihugu.

Bolsonaro yari asanzwe akorwaho iperereza ku birego bya ruswa bifitanye isano n’amafaranga yakoreshejwe mu gukora filime ivuga kuri se, Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida wa Brésil.

Jair Bolsonaro yahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi, ubu akaba afungiye iwe mu rugo.

Ku wa Kabiri, Urukiko rw’Ikirenga rwa Brésil rwategetse kandi ko hakorwa iperereza ku bikorwa byo kwiyamamaza bya Flávio Bolsonaro, ku makuru avuga ko byatewe inkunga n’amafaranga yavuye mu mahanga.

Flávio Bolsonaro w’imyaka 45 yatsinzwe mu cyiciro cya kabiri cy’amatora yabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026. Lula da Silva yatsinze ku majwi 51,79%, mu gihe Bolsonaro yagize 48,21%.

Bolsonaro ntiyemeye ibyavuye muri ayo matora, ahubwo yasabye ko aseswa. Avuga ko kongera igihe cyo gutora ho amasaha abiri byamushyize mu mwanya utamworoheye, nubwo uko kongerwa kwari kwanasabwe n’ishyaka rye n’irya Lula.

Ishyaka rye, Liberal Party, ryemeye ibyavuye mu matora, ariko rivuga ko hakwiye gukorwa iperereza ku cyemezo cyo kongera amasaha yo gutora.

Urujijo ku irengero rya Flávio Bolsonaro washatse kuyobora Brésil

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *