Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahinduriwe inshingano
Perezida Paul Kagame yagize Bamporiki Edouard Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, mu gihe Uwacu Julienne yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, naho Dr Uwamariya Valentine agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède.

Izi mpinduka zikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ku wa 27 Ukwakira 2026, mu izina rya Perezida wa Repubulika.
Iryo tangazo rigaragaza ko Bamporiki yahawe inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri nyuma yo kugisha inama uyu muryango.
Mu zindi mpinduka, Uwizeye Judith yagizwe Umusenateri, mu gihe Dr Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Espagne. Haguma Juan yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Dushime Noella yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Irembo Ltd, naho Ngabe Rutagarama agirwa Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri icyo kigo.
Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubwenge Buhangano, Twagirayezu Olivier yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikorere, Ingabire Jessica agirwa Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano, naho Kayinamura Robert agirwa Umuyobozi ushinzwe ingamba n’ubufatanye.
Zigira Alphonse yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Iposita, mu gihe Dr Mbarushimana Nelson yagizwe Umuhuzabikorwa Mukuru w’Urwego rushinzwe Itorero no guteza imbere Umuco.
Bamporiki Edouard wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ahawe izi nshingano nshya nyuma y’uko mu Ukwakira 2024, yahawe imbabazi na Perezida Kagame nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu.
Uwacu Julienne we yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club Intwararumuri, umwanya wahawe Bamporiki.
Uwizeye Judith wagizwe Umusenateri yari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, inshingano yari yarahawe muri Kamena 2026.
Dr Uwamariya Valentine yari Umusenateri, akaba yarigeze no kuyobora Minisiteri y’Uburezi, iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’iy’Ibidukikije.
Dr Gashumba Diane yagizwe Ambasaderi muri Espagne nyuma yo guhagararira u Rwanda muri Suède.
