Congo: ‘General’ yavuye mu Ngabo za Leta yiyunga kuri FRN ya Kabila
François Kamanzi ufite ipeti rya ‘Brigadier General’ mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yavuye mu gisirikare cya Leta yiyunga ku mutwe wa politiki n’igisirikare wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila.
Aya makuru yatangajwe na Manzi Willy, Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho AFC/M23 mbere y’uko iba FRN, abinyujije ku rubuga rwa X, avuga ko Kamanzi yanyuze ku mupaka wa Lufu muri RDC no ku wa Luvu muri Angola.
Brigadier General François Kamanzi yari asanzwe ari Umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu Karere ka 12 ka Gisirikare mu gice cyo hagati muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Lawrence Kanyuka uvugira FRN yavuze ko hari n’abandi basirikare bakuru babiri bitandukanyije na Kinshasa bakiyunga kuri FRN yashinzwe na Joseph Kabila afatanyije n’abayoboraga Ihuriro rya AFC/M23, ko amazina yabo azatangazwa mu minsi ya vuba.
Uyu Brigadier General François Kamanzi si bwo bwa mbere yaba abarijwe mu mitwe irwanya ubutegetsi.
Yigeze kuba mu mitwe ya CNDP na M23 afite ipeti rya Colonel, nyuma ajya mu Ngabo za Leta aho yaje no kugirwa ‘Brigadier ‘Genera’l na Joseph Kabila mu 2014 ndetse ayobora amatsinda atandukanye y’Ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru no mu mujyi wa Goma.
