RDC n’u Rwanda byateguranye gahunda yo gusenya FDLR

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko intumwa z’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda zamaze gutegura inyandiko izagena ibikorwa byo gusenya umutwe FDLR, imwe mu ngingo zikomeye mu masezerano ya Washington agamije kugarura amahoro mu karere.

Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika bishinzwe ubufatanye na Afurika byatangaje ko hagati ya tariki ya 20 na 22 Ukwakira 2026, abategura ibikorwa bya gisirikare baturutse muri RDC no mu Rwanda bahuriye i Garmisch mu Budage.

Inama yo mu Budage yanitabiriwe n’abahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Qatar, ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM) n’ikigo cyo muri Afurika gikora ubushakashatsi ku nzego zihariye zirimo umutekano, ACSS.

Iyi nama yari iya karindwi ya JSCM, urwego rwashyizweho kugira ngo rukurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo z’umutekano zikubiye mu masezerano y’amahoro ya Washington yasinywe mu mwaka ushize.

Amerika yatangaje ko intumwa z’ibihugu byombi zakoranye mu kunoza inyandiko izagena mu buryo burambuye uko ibikorwa byo gusenya FDLR bizakorwa na Leta ya RDC n’uko bizahuzwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.

Iyi ni intambwe ikurikira iyafatiwe mu nama ya gatandatu ya JSCM yabereye i Genève mu Busuwisi muri Kanama 2026, aho u Rwanda na RDC byumvikanye gukora inama yihariye y’abategura ibikorwa bya gisirikare kugira ngo bategure iyi nyandiko.

Muri iyo nama, Leta ya RDC yari yanagejeje ku bafatanyabikorwa gahunda yayo yo kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no gucyura abarwanyi ba FDLR.

FDLR ni umutwe w’iterabwoba ukorera mu burasirazuba bwa RDC, uri ku rutonde rw’imitwe yafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Abibumbye.

Washington imaze igihe isaba Kinshasa guhagarika ubufatanye ubwo ari bwo bwose hagati y’ingabo za RDC n’uyu mutwe no gushyira mu bikorwa gahunda yo kuwusenya.

Ingingo yo gusenya FDLR ikubiye mu masezerano u Rwanda na RDC byasinyiye i Washington D.C mu mwaka ushize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *