Gen. Muhoozi yafunze ibitangazamakuru bikomeye muri Uganda
Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari na we Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), yategetse ifungwa ry’ibitangazamakuru bikorera mu Nation Media Group (NMG) Uganda, birimo NTV Uganda, Spark TV, Dembe FM, KFM, Daily Monitor n’ikinyamakuru The East African, mu gikorwa cyateje impaka zikomeye ku bwisanzure bw’itangazamakuru muri icyo gihugu.

Mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, abasirikare bagose inyubako za Nation Media Group i Kampala, bituma NTV Uganda na Spark TV bihagarika ibiganiro byabyo, mu gihe ibikorwa by’ibindi bitangazamakuru by’uwo muryango nabyo byahungabanye.
Mbere y’iki gikorwa, Gen. Muhoozi Kainerugaba yari yatangaje ku rubuga rwa X ko NTV Uganda na Daily Monitor bifungwa ako kanya, ndetse akongeraho ko bitazongera gukora adatanze uburenganzira bwe.
Nyuma y’ibi, National Association of Broadcasters (NAB), ihuriro ry’ibitangazamakuru byigenga bya radiyo na televiziyo muri Uganda, ryasohoye itangazo rigaragaza ko ritewe impungenge n’icyo cyemezo.

NAB yavuze ko iri gukurikiranira hafi ibyabaye kandi ko yamaze kwegera Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Uganda (UCC) ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo kugira ngo isobanukirwe impamvu z’iki cyemezo no gushaka uburyo ikibazo cyakemuka mu mahoro.
Uyu muryango wavuze kandi ko ifungwa ry’ibi bitangazamakuru rishobora kugira ingaruka zikomeye ku bwisanzure bw’itangazamakuru ndetse no ku burenganzira buteganywa n’Itegeko Nshinga rya Uganda.
NAB yasabye abanyamuryango bayo n’abaturage gutuza mu gihe hagitegerejwe ibisobanuro birambuye, isezeranya ko izatanga andi makuru nyuma yo kugenzura neza ibyabaye.
Ibi bibaye mu gihe ibitangazamakuru bya Nation Media Group biri mu bikurikiranwa cyane muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho Daily Monitor na NTV Uganda bimaze imyaka myinshi bitangaza amakuru yigenga ku bibazo bya politiki, ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Kugeza ubu, nta tangazo rirambuye ryari ryasohowe n’inzego za Leta ya Uganda risobanura impamvu nyamukuru y’ifungwa ry’ibi bitangazamakuru, mu gihe amaso y’abaturage ndetse n’imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru akomeje kureba uko iki kibazo kirangira.
By: Florence Uwamaliya
![]()

