Abanyamakuru basabwe kongera uruhare rwabo mu kurwanya SIDA, Igituntu na Malariya
Umuryango ABASIRWA, uhuza abanyamakuru barwanya SIDA, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), wahuguye abanyamakuru mu gihe cy’iminsi itatu i Musanze, hagamijwe kubongerera ubumenyi ku buryo bwo gutara no gutangaza inkuru zifasha mu gukumira no kurwanya SIDA, Igituntu (TB) na Malariya.
Muri ayo mahugurwa, abanyamakuru basobanuriwe uburyo bwiswe Integrated Community-Led Monitoring (ICLM), bugamije guha abaturage uruhare mu gutanga amakuru ku bibazo bahura na byo igihe bashaka serivisi z’ubuzima. Ni uburyo bugamije gufasha inzego z’ubuzima kumenya ibibazo biri mu itangwa rya serivisi no kubikemura, bityo abaturage bakabona ubuvuzi bufite ireme kandi bubageraho ku gihe.
Dr. Yves Habimana, umukozi wa RBC ushinzwe gahunda zo kurwanya HIV, Igituntu na Malariya, yavuze ko abanyamakuru ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu rugamba rwo kurwanya izi ndwara, kuko bafite ubushobozi bwo kugeza ku baturage amakuru yizewe kandi abafasha gufata ibyemezo bibarinda kwandura.

Dr. Yves Habimana, umukozi wa RBC ushinzwe gahunda zo kurwanya HIV, Igituntu na Malariya
Yagize ati: “Amakuru meza kandi yizewe atangwa n’abanyamakuru ashobora guhindura imyitwarire y’abaturage. Ni yo mpamvu tubasaba gukomeza gutangaza inkuru zishingiye ku bimenyetso no gukangurira abaturage kwipimisha, kwivuza hakiri kare no gukoresha serivisi z’ubuzima zibagenewe.”
Yakomeje asaba abaturage kudatinya kwipimisha HIV, kwihutira kujya kwa muganga igihe bagize inkorora imara ibyumweru bibiri cyangwa birenga ishobora kuba ari igituntu, ndetse no kwirinda Malariya bakoresha inzitiramibu zatewe umuti no kwihutira kwivuza igihe bagize umuriro.

Dr. Habimana yashimangiye ko kurwanya izi ndwara bidashoboka hatabayeho ubufatanye bw’inzego z’ubuzima, abaturage n’itangazamakuru. Yasabye abanyamakuru gukomeza gutangaza inkuru zifasha abaturage gusobanukirwa n’uburyo bwo kwirinda izi ndwara no kurwanya amakuru atari yo ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Aya mahugurwa yitezweho kongera ubushobozi bw’abanyamakuru mu gutangaza inkuru zubakiye ku bumenyi, bityo bakagira uruhare rufatika mu kugabanya ubwandu bwa SIDA, Igituntu na Malariya no guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda.
By: Florence Uwamaliya
![]()

