U Rwanda rwakiriye Abanya-Israel b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima zifata abana
U Rwanda rwakiriye itsinda ry’abaganga batandatu b’inzobere mu kuvura indwara z’umutima abana, bagiye kumara icyumweru bavura abana bafite iki kibazo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Iri tsinda ryageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2026. Ryazanywe n’Umuryango Save a Child Heart wo muri Israel.
Save a Child’s Heart yazanye izi nzobere binyuze mu bufatanye isanzwe ifitanye na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda, mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi bw’umutima mu bana.
Binyuze muri iyi gahunda, abaganga b’inzobere mu kuvura izi ndwara boherezwa mu Rwanda kuvura abana bafite ibibazo, guhugura abaganga bo mu Rwanda ndetse no kohereza abo bana muri Israel kugira ngo bavurirweyo.
Kuri iyi nshuro aba baganga baje mu Rwanda kuvura abana bafite ibibazo by’umutima, aho bazabavura hifashishijwe ikoranabuhanga rituma badafungura igituza, ahubwo hakanyuzwa utwuma mu mitsi, rizwi nka ‘catheterization’.
Catheterization ni uburyo bugezweho, aho kugira ngo umwana bamubage, bifashisha utwuma tujya kumera nk’urusinga bakakanyuza mu mitsi hanyuma bakagenzura hifashishijwe ibyuma byabugenewe biba binafite za ecran nini, ikibazo umwana afite kigakosorwa.
Mu gihe bishobora gufata icyumweru ngo uwabazwe umutima atangire gukira, uwavuwe hifashishijwe ubu buryo we bisaba amasaha atageze kuri 24 akaba yakize.
Ni uburyo buhenda cyane kuko nko ku mwana umwe muri rusange, kumuvura bidashobora kujya munsi ya miliyoni 5 Frw, icyiza kikaba ko abavurirwa muri KFH, bifashisha ubwishingizi, nko ku muntu ukoresha Mituweli akishyura 10% asabwa.
Umuyobozi Mukuru wa Save a Child’s Heart, Simon Fisher, yavuze ko aba baganga bazamara icyumweru mu bitaro bya Faisal bavura abana bafite indwara z’umutima bagera kuri 25.
Ati “Muri iki cyumweru tuzakora ibikorwa byo kuvura indwara z’umutima zifata bana. Tuzafasha byibuze abana bari hagati ya 15 na 25 mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.”
Yakomeje avuga ko ibi bikorwa bazabikora bafatanyije n’abaganga b’Abanyarwanda bahuguriwe muri Israel, ndetse ko ari bo bazaba bayoboye ibi bikorwa byo kuvura indwara z’umutima z’abana.
Ati “Icy’ingenzi ni uko uru rugendo tujemo rwo kuvura indwara z’umutima zifata abana, mu bikorwa tuzakora byo kubavura bizaba biyobowe n’abaganga b’Abanyarwanda bahawe ubumenyi muri Israel.”
Muri uru rugendo, aba baganga bazanye n’Umuganga w’Umunyarwanda witwa Nsanzimana Jean de Dieu uri kwihugura ku bijyanye no kubaga umutima w’abana muri Israel.
Dr. Nsansimana Jean de Dieu, yavuze ko ikibazo cy’indwara z’umutima mu bana gihangayikishije Isi kubera ko umwana umwe mu bana 100 akivukana ndetse ko 25% muri byo biba bikenewe kubagwa.
Ati “Iyo abana bavukanye ibi bibazo by’umutima ntabwo bakura neza, bagira ibibazo byo guhumeka ndetse bakagira n’ibibazo by’ubwenge kuko usanga mu ishuri aba atameze nk’abandi.”
Yakomeje avuga ko impamvu bakomeza kujya kwihugura hanze y’u Rwanda ari mu rwego rwo kugira ngo u Rwanda rukomeze kugira abaganga b’inzobere mu kubaga indwara z’umutima z’abana, kubera ko haba hari benshi bakeneye guhabwa iyi serivisi ariko bikagorana kubera ubuke bw’abaganga babizi.
Ati “Tuba dufite nk’abana 300 cyangwa 400 batarabagwa kubera ko abaganga bakiri bake, nubwo abo bana baba bategereje dufite icyizere cy’uko mu minsi iri imbere abaganga babifitemo ubunararibonye nibamara kuba benshi, tuzajya tubaga abana benshi ndetse n’aba baganga baturuka hanze baza kudufasha batuma uwo mubare ugenda ugabanyuka.”

Itsinda ry’abaganga b’inzobere b’Abanya-Israel mu kuvura indwara z’umutima ryageze i Kigali

Iri tsinda ryakiriwe n’abakozi bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Nyuma yo kugera i Kigali, izi nzobere zafashe ifoto y’urwibutso

Umuyobozi Mukuru wa Save a Child’s Heart, Simon Fisher, yavuze ko aba baganga bazamara icyumweru mu bitaro bya Faisal
![]()

