AmakuruNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUbutaberaUncategorized

Abafata amajwi n’amafoto ku nkiko mu Rwanda baburiwe

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abitabira imanza ku nkiko zitandukanye mu Rwanda kwitwara neza no kugira ikinyabupfura, yihaniza abafata amajwi n’amafoto y’ababuranyi mu mbago z’urukiko batabiherewe uburenganzira.

Ni amabwiriza yatangajwe ku wa 10 Kamena 2026.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagaragaje ko ayo mabwiriza yashyizweho, hagamijwe kubungabunga umutekano ugomba kuba mu Rukiko, no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure by’ababuranyi.

Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku Itegeko Nᵒ 012/2018 ryo ku wa 04/04/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere y’Ubutegetsi bw’Ubucamanza nk’uko ryahinduwe, cyane cyane ingingo yaryo ya 3(4ᵒ); ashingiye ku Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nk’uko ryahinduwe, cyane cyane ingingo yaryo ya 71.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kandi yasabye abitabira imanza kwitwara neza, bigaragazwa no kugira ikinyabupfura n’ituze igihe bari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha, n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza.

Yabasabye kandi kwirinda gutera icyugazi Inteko iburanisha, ababuranyi n’abashinzwe umutekano wabo no guha inzira ababuranyi n’imodoka zibajyana ku Rukiko igihe zigeze mu mbibi zarwo.

Yibukije ko abagana inkiko batagomba gufata amajwi n’amafoto by’ababuranyi igihe bari mu mbibi z’Urukiko, mu cyumba cy’iburanisha, n’ahandi hose Urukiko ruburanishiriza, bitatangiwe uburenganzira na Perezida w’Urukiko no kubahiriza uburenganzira bw’ababuranyi badashaka gufatwa amajwi n’amafoto.

Ubusanzwe Umunyamakuru ushaka gufata amajwi n’amashusho mu gihe cy’iburanisha, yandikira urukiko urwo rubanza ruzaberamo mbere y’amasaha 72 asaba kuzakurikirana urwo rubanza nk’umunyamakuru, kwemererwa gufata amajwi n’amashusho agategereza igisubizo.

Hari ubwo atemererwa gufata ayo majwi n’amashusho y’iburanisha ryose, akaba yakwemererwa kuyafata mbere na nyuma y’iburanisha.

Birumvikana ko abanyamakuru n’abandi bagana inkiko bagiye gukurikirana no kwitabira imanza ziburanishwa, mbere yo gufotorera mu mbago cyangwa mu ifasi y’urukiko (umuzenguruko w’aho urukiko rwubatse) agomba kuba afite uruhushya rwatanzwe na Perezida w’urukiko.

Aya mabwiriza atanzwe mu gihe hari hashize iminsi hagaragara imyitware ya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga basagarira ababuranyi bashaka kubafotorera hanze y’icyumba cy’iburanisha bakigezwa ku Rukiko bikagaragara nabi.

Abafata amajwi n’amafoto ku nkiko mu Rwanda bihanangirijwe

Loading