AmakuruibidukikijeImibereho myizaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsRecent NewsUbukunguumuryangoUncategorized

Green Gicumbi yasize abaturage bafite icyizere gishya

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026, Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibidukikije ndetse n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, Rwanda Green Fund, bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye batangaje ku mugaragaro isoza ry’umushinga Green Gicumbi Project wari umaze imyaka itandatu ushyirwa mu bikorwa mu Karere ka Gicumbi.

Uyu mushinga wari uzwi nka “Strengthening Climate Resilience of Rural Communities in Northern Rwanda” watangiye mu mwaka wa 2019 ushyirwa mu bikorwa mu mirenge icyenda yo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Wari ufite agaciro ka miliyoni 32 z’amadolari y’Amerika, uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga Green Climate Fund (GCF).

Green Gicumbi Project washyizweho mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zari zikomeje kwibasira cyane Akarere ka Gicumbi, zirimo imyuzure, inkangu, amapfa, iyangirika ry’amashyamba ndetse no kugabanuka k’umusaruro w’ubuhinzi.

Mu myaka itandatu ishize, uyu mushinga wakoze ibikorwa byinshi byibanze ku kurinda amasoko y’amazi, guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga amashyamba, gukoresha ingufu zisukuye, kubakira abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse no kongerera ubushobozi abaturage.

Mu muhango wo gusoza uyu mushinga wabereye mu Karere ka Gicumbi, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yavuze ko Green Gicumbi Project ari urugero rwiza rw’uburyo u Rwanda rwiyemeje kubaka iterambere rirambye rishingiye ku kubungabunga ibidukikije no gufasha abaturage guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati: “Green Gicumbi Project igaragaza icyerekezo cy’u Rwanda cyo kubaka iterambere rirengera ibidukikije, aho kurengera abaturage, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukungu bigendana. Ibyagezweho muri Gicumbi ni urugero rwiza rushobora kwagurwa no mu tundi turere tw’igihugu.”

Uyu mushinga wafashije abaturage barenga ibihumbi 158 mu buryo butaziguye, mu gihe abandi basaga ibihumbi 464 bawungukiyemo mu buryo buziguye. Abagore bagize abarenga kimwe cya kabiri cy’abawungukiyemo.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Green Fund, Teddy Mugabo, yavuze ko Green Gicumbi Project yerekanye uburyo inkunga zigamije ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe zishobora guhindura imibereho y’abaturage no guteza imbere ubukungu.

Yagize ati: “Green Gicumbi yagaragaje uburyo inkunga z’imishinga y’ibidukikije zishobora kuvamo impinduka zifatika ku rwego rw’abaturage. Binyuze mu bikorwa byo kubaka ibikorwa remezo birambye, gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere ingufu zisukuye n’ubuhinzi buhangana n’ibihe, abaturage bungutse ubushobozi bwo guhangana n’ibiza ndetse n’iterambere rirambye.”

Uyu mushinga kandi wagize uruhare runini mu gusubiranya ibidukikije binyuze mu gutera amashyamba, ubuhinzi bujyanye no kubungabunga amashyamba, kurwanya isuri, gucunga neza amazi no gukoresha ingufu zisukuye.

Hari kandi abaturage batujwe ahatekanye nyuma yo kwimurwa mu manegeka, bahabwa inzu zubakiye ku bipimo birengera ibiza ndetse banahabwa amahirwe yo gukora ibikorwa bibateza imbere.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavuze ko ubuyobozi bw’iyo ntara bwiyemeje gukomeza kubungabunga ibyagezweho n’uyu mushinga kugira ngo abaturage bakomeze kugira ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Naho Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, yavuze ko Green Gicumbi yahinduye ubuzima bw’abaturage benshi.

Yagize ati: “Ku baturage ba Gicumbi, Green Gicumbi ntiyagaruye gusa ibidukikije byari byarangiritse ahubwo yagaruye icyizere, imibereho myiza n’ubushobozi bwo guhangana n’ibiza.”

Uyu mushinga kandi wasize u Rwanda rufite amasomo n’amabwiriza bifasha mu guteza imbere ubuhinzi buhangana n’ibihe, kurengera amasoko y’amazi, kubungabunga amashyamba no kubaka ibikorwa remezo birambye, bikazafasha no mu yindi mishinga izashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose.

By: Florence Uwamaliya 

Loading