Gasabo: Igisura company no mu bihe bya Covid-19 yazirikanye abayigana

Rwiyemeza mirimo Ingabire Janvière  akaba n’umuyobozi wa Igisura Company Ltd witangiye gutunganya  ibikomoka ku kimera cyanditse amateka  hose ku Isi aricyo “IGISURA” (Ortie) , akomeje guhangana ningaruka za Corona virusi yatumye abamuganaga bose  barabuze ubushobozi bwo  kuza kugura ibicuruzwa bye.

Kuri ubu ashishikajwe no  kurushaho guhanga  udushya , ari nako ibyo akora birushaho kunogera abayobotse inzira yo kubikoresha ,  cyane ko  bifite umwihariko w’uburyohe bushingiye k’umwimerere wabyo kandi bikaba ingenzi mu kuzana impinduka nziza kandi  k’ubuzima bwa Muntu.

Ingabire Janvière  witangiye  kongerera Igisura agaciro no ku kibyaza umusaruro

Ingabire Janvière akimara kurangiza  Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo mu 2015 , yahise ajya kwihugura ibijyanye no kwihangira umurimo , nyuma aza guhitamo gutunganya ikimera cy’igisura, aho kuri ubu  abasha kukibyaza umusaruro mu buryo butandukanye haba kugikoramo divayi , imitobe ,amajyane akoreshwa nk’icyayi n’ibindi byinshi.

Nyuma yo kwitangira iki kimera no gufata ingamba zo kukibyaza umusaruro , bimaze kumugeza ku rwego rushimishije kuko mu marushanwa  akunda guhuza urubyiruko rufite impano mu guhanga udushya , we aza mu ba mbere mu kwesa imihigo.

Sibyo gusa kandi kuko mu Rwanda ikimera k’Igisura cyari gisigaye ahantu hake  gisa nikijyenda gikendera  ,  ariko kuri ubu Igisura Company Ltd  ikaba yarihaye inshingano zo kongera  gukangurira abantu  kugihinga  hagamijwe ko kitacika , kucyongerera agaciro  no  kugikundisha benshi  hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.

Igisura gikungahaye  kuntungamubiri nyinshi

Ubushakashatsi bwakozwe ku gisura bwagaragaje ko gikize mu butare bwa feri , butuma amaraso agira ibara ry’umutuku , bityo kikarinda kubura amaraso mu mubiri.

Igisura gikungahaye kuri Phosphore isohora imyanda mu mubiri , ikagaburira ingingo n’ubwonko, gikungahaye kandi kuri Magnesium igira akamaro mu maraso no mu magufa , ndetse gikize kuri Calcium na Silisiumu bitera amagufa gukomera , umutima ugatera neza n’ubwonko bugakora neza.

Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko igisura gituma umuntu abasha kwihagarika neza kigatuma n’imyanda isohoka neza mu ngingo , ibyo akaba ari byo bituma gikiza rubagimpande , impyiko no kuribwa mu ngingo.

Igisura gitera amaraso kwiyongera kuko cyongera fer mu maraso , kikagira na chlorophyle nyinshi , kandi kikongera imbaraga z’abarinzi b’umubiri.

Ubushakashatsi bwerekana ko igisura cyubaka kandi kigashyushya udutsi duto, kigahagarika imyuna, aho ukoresha agatambaro gafite isuku , maze ukagashyira mu mazi y’igisura, warangiza ukagashyira mu izuru riva imyuna.

Igisura gishobora kandi no gukamya amaraso aturuka muri nyababyeyi ndetse kinifashishwa n’abakobwa kimwe n’ababyeyi bagira imihango iva cyane.

Igusura kandi kivura korera , kuribwa mu nda, macinyamyambi n’impiswi, kigabanya isukari mu mubiri, bityo nacyo kikaba kibarirwa mu miti ifasha guhangana na diyabete ndetse igisura cyongera amashereka, bityo gikenerwa cyane n’ababyeyi bonsa.

Igisura Company Ltd ihamagarira abantu gukoresha igisura nk’ikinyobwa kikaba n’umuti

 

Uwamaliya Florence

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *