AmakuruEventImibereho myizaNewsPoliticsPolitikiUbutaberaUncategorized

Gutegerereza umunyabyaha ku mupaka ntibihagije, yohereza ibyaha akisigarira iyo – IGP Namuhoranye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, avuga ko muri iki gihe ikoranabuhanga ryakataje, rikoreshwa cyane no mu gukora ibyaha, bityo ko guhagarara ku miryango ya Banki urinze abajura bitagihagije.

IGP Namuhoranye avuga ko ibishobora guhungabanya umutekano bigenda bihindura isura, cyane cyane hifashishwa ikoranabuhanga, gusa ngo Polisi na yo iri maso.

Agira ati “Polisi y’Igihugu na yo yashyize imbere uburyo bwo gucunga umutekano yifashishije ikoranabuhanga, cyane cyane hifashishijwe ubwenge buhangano (AI), ndetse n’urusobe rwa serivisi zihurijwe hamwe zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Muri iki gihe, abajura bashaka kwiba banki ntibagikeneye kumena inzugi zayo, yemwe ntibakinakeneye kugera aho iyo banki yubatse. Gushyira rero abapolisi gusa ku miryango ya banki ngo tuyirinze ibisambo, ntibyabuza ko yibwa kuko ntibikiri ngombwa ko ibyaha bigendana n’ababikora”.

Ati “Gutegerereza umunyabyaha ku mupaka ntibihagije, kuko yohereza ibyaha we akisigarira iyo. Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kwiyubaka kugira ngo ihangane n’iryo hindagurika”.

Yungamo ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira imabaraga mu mahugurwa no kurushaho kunoza imikorere, na byo biganisha ku kurinda umutekano w’Abanyarwanda.

Ati “Twongeye gushimangira ko dukomeye ku ntego yo kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo, kubaha serivisi inoze no kurangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo”.

IGP Namuhoranye ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ivutse, ndetse no kwakira ba Ofisiye bashya 436 ba Polisi barangije amasomo, igikorwa cyabereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame, abayobozi batandukanye, inshuti n’imiryango y’abo bapolisi.

Loading