Perezida Gnassingbé ari i Kigali
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.
Yageze mu Rwanda aturutse i Kampala muri Uganda, aho ku wa Kabiri yitabiriye irahira rya Perezida Yoweri Museveni muri manda y’imyaka itanu. Wabaye n’umwanya wo kuganira ku ngingo zitandukanye zirimo amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.
Perezida Gnassingbé aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2026, nk’umuhuza mu kibazo cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), inshingano yahawe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Mata 2025, ngo asimbure Perezida wa Angola, João Lourenço.
Icyo gihe yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, hamwe n’itsinda ry’inzobere za AU ku burasirazuba bwa RDC.
Ni ibiganiro byibanze ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC, mu rugendo rwa dipolomasi rugamije gushakira umuti umwuka mubi, n’uburyo bwo kongera ubufatanye mu buhuza ku rwego rw’akarere n’umugabane, hagamijwe kwimakaza amahoro, umutekano n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida Gnassingbé yageze i Kigali mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama ihuza abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’.
Mu bayobozi b’ibihugu bamaze kugera mu Rwanda barimo Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé na Perezida wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya.
Abandi bategerejwe barimo Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Maria Benvinda Levy, Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, n’abandi.

Perezida Gnassingbé yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo

Perezida Gnassingbé ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

![]()

