AmakuruImibereho myizaNewsPoliticsPolitikiRecent NewsUbutaberaUbuzimaUncategorized

Gicumbi: Gitifu w’Akagari wafungiranye abaturage akigendera yahagaritswe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyandaro, mu Murenge wa Ruvune, mu Karere ka Gicumbi, yahagaritswe nyuma y’uko afungiranye umusaza n’umukecuru mu biro by’Akagari, ubwo bari bagiye kwishyura ibyo umwana wabo yari yibye.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, aho bwagaragaje ko bwafashe icyemezo cyo guhagarika uwo muyobozi mu nshingano mu gihe hagikorwa iperereza.

Abinyujije mu butumwa yahaye Radio1/TV1, Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yagize ati “Twamaze kumuhagarika, kandi ari gukurikiranwa. Yadusebeje, yaduhesheje isura mbi.”

Uyu muyobozi ahagaritswe nyuma y’uko ku wa 7 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangarije ku rubuga nkoranyambaga ‘X’ ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera.

Yagize ati “Ibyo uyu Gitifu w’Akagari yakoze byo gukingirana abaturage akigendera, ntibyemewe na gato kandi ntibikwiye. Biri gukurikiranwa uko bikwiye kugira ngo bitazongera.”

Aba babyeyi bafungiranywe tariki ya 7 Gicurasi 2026, ubwo bajyaga ku biro bagira ngo bishyurire umwana wabo wari wibye, hanyuma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari agahita abafunga.

Uyu musaza wafungiwe mu kagari yavuze ko yari agiye kwishyura ibihumbi 280 Frw nk’igice cy’agaciro cy’ibyari byibwe n’umwana we.

Loading