AmakuruAmatekaHEALTHNewsPoliticsPolitikiUbutaberaUbuzimaumuryangoUncategorized

Maranyundo: Umuryango ‘URUMURI FAMILY’ bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku musozi wa Maranyundo

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya  02 Gicurasi 2026 kubufatanye bw’Akarere, Ibuka, inzego z’umutekano n’abaturage bifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagize Umuryango Urumuri Family-Maranyundo, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko hibukwa abiciwe ku musozi wa Maranyundo Umurenge wa Nyamata.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge muijambo ry’ikaze yavuze ko impamvu iteranirije abantu kumusozi wa maranyundo ari ukwibuka kunshuro ya 32 Genocide yakorewe abatutsi 1994, hibukwa abatutsi bari batuye mu duce dukikije  uwo musozi bari bahahungiye , anakomoza kumateka yaranze Umurenge wa nyamata  kuva mu mwaka wa 1959-1973 aho abatutsi  bahejwe muri gahunda zose zigihugu ,hejuru ya byose Leta ikigisha abahutu kwanga abatutsi ndetse umututsi agafatwa nkumutwaro uremereye kumuhutu agomba kwikiza , akanafatwa nk’umunyamahanga mugihugu cye bigakurikirwa nubwacanyi bwabakorerwaga bya buri gihe kugeza Jenoside yo mu mwaka wa 1994 ibaye ikanemerwa , igahagarikwa n’Inkotanyi. Yagarutse kuburyo Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yabaye amahanga arebera ntagire icyo abikoraho , kugeza ubwo habonetse umutabazi ariwe FPR INKOTANYI barayihagarika hagira abarokoka, aboneraho umwanya wo gushimira FPR INKOTANYI ni ngabo zayo zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi habayeho kugarura ubumwe mubanyarwanda kandi gushyira hamwe kwabo kutari gushoboka iyo abayirokotse batabigiramo uruhare ngo batange imbabazi , ahubwo barabyemeye barazitanga ubumwe burashoboka buba umusingi witerambere riri hose mu gihugu n’umurenge wa Nyamata byumwihariko.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamata Rwabuhihi

Michel Kayitaba watanze ikiganiro kubari  bitabiriye umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi kumusozi wa maranyundo , yatangiye asobanura ko ubugome n’akarengane ko guhiga umututsi aho aherereye hose mugihugu byatangiye kuva mu myaka yo ha mbere mugihe cy’umwaduko wabakoroni  bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bubi.

Yagize ati “Ndi umuhamya w’amateka yacu kuko ndibuka ko igice kinini cy’ubuzima bwanjye nakimaze mpfa buri munsi bitewe nubwicanyi ndetse nitotezwa  byakorerwaga abatutsi icyo gihe nubwo bititwaga Jenoside kugeza ubwo noneho iteguwe ikanashyirwa mubikorwa mu mwaka wa 1994.

Yongeyeho ati ” Icyo  nshima Imana ni uko mu myaka 32 ishize nyimaze ntakiri uwo gupfa kandi urwo rugendo rwo kuba turiho , ndusangiye namwe mwese kubera icyo Imana Yakoze Ikoresheje Inkotanyi zikaturokora kandi zikanabohora igihugu ,zikagishyira mucyerekezo kivuga ngo nta Jenoside izongera kubaho ukundi”.

Canoni Kayitaba Michel

Murekatete Angelique watanze ubuhamya , Amateka ye ayahera mugihe cya 1992 ubwo ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi  mucyahoze ari Komini Kanzenze bwatangiraga mubyari bimeze nkigeragezwa rya Jenoside  , benshi bakicwa ,ibyabo bigasahurwa imitungo yabo ikangizwa, na nyuma  urwango rugakomeza guhemberwa aho umwana w’umuhutu yigishwaga ko umututsi ari inzoka kugeza mugihe cya Jenoside yo muri 1994.

Mubuhamya yatanze  agaragaza ko urugendo rwe ari amateka akakaye cyane , yavuze ko  yabuze benshi mu muryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ,akaba yararokotse ari umwe  mubana barindwi  bavukanaga , cyakora akaba ashima Imana kuko yarokotse.

Ati” Ndashima Imana yandokoye kuko nubwo nasigaye ndi umwe ariko ntabwo umuryango wa Karangwa (umubyeyi we )wazimye byongeye narashibutse mfite abankomokaho.”

Murekatete Angelique

Umuyobozi w’Umuryango Urumuri Family-Maranyundo, Rev Sebadende Emmanuel, yashimiye abifatanije n’uyu muryango mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe ku musozi wa Maranyundo. Yasabye ubufatanye mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagarutse kumateka y’umuryango Urumuli Family-Maranyundo ,anashimira abawugize nuburyo barushaho kwiyubaka.

Kwibukira kuri uyu musozi wa Maranyundo bikozwe kunshuro ya gatanu .ibigaragaza ko urugendo rwo kwiyubaka no gukira ibikomere rutari rworoshye , kugeza ubu Umuryango Urumuli Family bagahamyaka ko bizahora bikorwa nk’ingarukamwaka , bakaba baraboneyeho no guha icyifuzo akarere ko bazahabwa ikibanza kuri uyu musozi uzwi nko KUGISUNZU kizashyirwaho ibikorwaremezo byagirira akamaro benshi.

Rev Sebadende Emmanuel

Umuyobozi wungirije uhagarariye Ibuka mubutumwa yatanze yavuze ko kwibuka atari uguhembera umujinya cyangwa gukurura inzika ahubwo uri ukwibuka ubuzima bwacu bwa buri munsi, ubwo twabayemo,ubwabacu tutakiri kumwe nabo,ariko kandi na none tunazirikana aho u Rwanda rugeze mu kuduteza intambwe kugirango hatagira usigara inyuma.

Umuyobozi wa Ibuka Bugesera wungirije

Mu butumwa yagejeje ku bari ku musozi wa Maranyundo mu gikorwa cyo Kwibuka, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yagize ati: “Nihanganishije kandi nkomeje mwe mwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abagize Urumuli-Family. Ashimira Angelique Murekatete ,yagarutse kubuhamya yatanze agaragaza ko, harimo amasomo menshi, hari na  byinshi byo kubwigiraho.

Ati” Ubuhamya nicyo gice kinini kiba gifite ubutumwa: Bufasha gusobanura ukuli no kubika amateka kuburyo atagorekwa cyangwa ngo yibagirane .Gutanga  ubuhamya byomora ibikomere kubutanze ndetse nabandi basangiye amateka , ikindi byigisha abakiri bato nabatarabayeho mugihe cya Jenoside,kuko bituma bamenya ububi bwayo, bityo bikabaha imbaraga zo kwirinda abagoreka nabagifite ingengabitekerezo yayo.  Bifasha mu kurwanya abapfobya n’abahakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye kuko ntibabona aho babuhungira . Ubuhamya ni somo kukubaka ejo hazaza kuko iyo abantu babwumvise babasha guhitamo inzira y’amahoro ,ubumwe n’ubumuntu.”

Yasoje asaba abari aho gukomeza kwiyemeza kuba umwe , kurwanya icyatanya abanyarwanda cyose,no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi.

Mayor w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard

Umusozi wa Maranyundo ni hamwe mu hantu habumbatiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hiciwe Abatutsi benshi yaba abari bahatuye ndetse n’abandi bari bahahungiye bizeye guhuza imbaraga bakirwanaho, ariko interahamwe zifatanije nizahoze ari ingabo za Leta bakabagabaho ibitero byatwaye ubuzima bwa benshi.

Loading