AmakuruEconomyENTERTAINMENTImyidagaduroNewsPoliticsPolitikiUbukunguUncategorized

Leta yashyiriyeho urubyiruko n’abahanzi inguzanyo yihariye

Nyuma y’igihe urubyiruko n’abahanzi bagaragaza ubusabe bwo koroherezwa kubona serivisi z’imari, Minisiteri y’Urubyiruko ku bufatanye na BRD batangaje ko ibi byiciro byombi bizajya bihabwa inguzanyo batanze ingwate ifite agaciro ka 10% by’inguzanyo bahawe, bakayungukira 9%.

Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) ku bufatanye na BRD, yamenyesheje urubyiruko n’abahanzi ko Leta yabashyiriyeho ikigega kibafasha kugera kuri serivisi z’imari ku buryo buboroheye.

Nkuko bigaragara mu itangazo bashyize hanze, usaba inguzanyo asabwa ingwate itarenze 10%, urwunguko rwa 9%, uwishyuye neza ahabwa inkunga ingana na 10% y’inguzanyo yafashe iyo amaze kwishyura kandi yarishyuye neza.

Kwishyura inguzanyo bikorwa nyuma y’amezi atatu umaze kuyifata mu gihe yishyurwa mu gihe kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu.

Urubyiruko n’abahanzi bifuza gutangirana n’iki kigega basabwa ibintu binyuranye birimo kuba bari hagati y’imyaka 18-30 nubwo icy’imyaka kitareba abahanzi.

Kuba umushinga w’ubucuruzi usanzwe uhari kandi ukora neza, kuba ubucuruzi busanzwe bwishyura imisoro cyangwa byibura afite ‘TIN number’ n’ipatante.

Usaba inguzanyo kandi asabwa kuba asanzwe afite konti mu kigo cy’imari byibuza imaze umwaka.

Nyuma yo kuba yujuje ibi ushaka inguzanyo asabwa kwandika inyandiko igaragaza uko umushinga uhagaze, uko uzunguka n’uko uzakomeza gutera imbere.

Urubyiruko n’abahanzi ariko kandi bamenyeshejwe ko umushinga usaba inguzanyo utagomba kurenza miliyoni 10Frw, bagatanga inyandiko igaragaza uko azishyura inguzanyo ndetse akanagaragaza ko asanzwe akorana n’ibigo bitanga amahugurwa ku bucuruzi.

Binyuze muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Leta yashyiriyeho inguzanyo yihariye urubyiruko n’abahanzi

Loading