Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara rugiye kuvugururwa
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko hari gushakwa uburyo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngara ruri muri Tanzania rwavugururwa, rukubakwa neza bijyanye n’igihe.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, ubwo ku biro by’Intara y’Iburasirazuba haberaga igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 abahoze ari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y’Iburasirazuba n’aba Komine zahujwe zikabyara Akarere ka Rwamagana, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Muri Tanzania mu Ntara ya Kagera mu Karere ka Ngara hubatsweyo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho rushyinguyemo imibiri 917 y’Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mugezi w’Akagera.
Ni urwibutso rutubatse neza ugereranyije n’uburyo izindi zigenda zivugururwa zikubakwa neza. Bamwe mu bafite ababo bahashyinguye bahora basaba Leta kubaka neza uru rwibutso cyangwa ikazana iyi mibiri igashyingurwa mu cyubahiro mu Rwanda. Mu myaka yashize Tanzania yari yaremeye kurwubaka neza ariko ntibyakozwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko kuri ubu bari gufatanya n’Igihugu cya Tanzania mu kuvugurura uru rwibutso.
Ati “ Turi gufatanya n’ubuyobozi bw’Igihugu cy’abaturanyi tubifashijwemo na Minisiteri ifite ububanyi n’amahanga mu nshingano kugira ngo uru rwibutso na rwo ruvugururwe, rube rubitse imibiri y’abacu ariko rumeze neza.’’
Visi Perezida wa Sena, Dr. Alvela Mukabaramba, yavuze ko mu bibazo byagaragajwe na bo bazafatanya mu kubikorera ubuvugizi birimo kubaka neza inzibutso zitari zubakwa, gushyira ibimenyetso by’amateka ya Jenoside aho bigomba kujya ndetse n’ibindi bitandukanye.
Ati “Ubonye amafoto yarwo ameze nabi cyane, abayobozi babishinzwe bamwe bari hano, abo mu Nteko Ishinga Amategeko turi kumwe hano twagira icyo tubikoraho nk’uko babidusabye tugakora ubuvugizi. Bimwe bikeneye ingengo y’imari, abahagarariye Inteko Ishinga Amategeko bari hano rero harimo abashinzwe ingengo y’imari n’Abasenateri barahari rero tuzagira icyo tubikoraho kugira ngo bikemuke.’’
IGIHE yamenye ko mu minsi ishize hari itsinda rihagarariye u Rwanda ryagiye muri Tanzania kuganira kuri iki kibazo kugira ngo gishakirwe igisubizo. Kuri ubu hari gukorwa inyigo n’igishushanyo mbonera cy’uru rwibutso ku buryo umunsi ibihugu byombi bizayemeranyaho ruzahita rwubakwa.

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abo mu ntara y’Iburasirazuba mu kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Guverineri Rubingisa yavuze ko hari ibiganiro ku buryo uru rwibutso rwa Ngara rwakubakwa mu buryo bwiza

Visi Perezida wa Sena, Dr. Alvera Mukaramba yavuze ko bazakomeza gukora ubuvugizi
![]()

