Inganda z’agakingirizo zatangiye kongera ibiciro kubera ibura ryibikomoka kuri Peteroli
Isoko ry’agakingirizo ririmo guhura n’ingaruka zikomeye z’izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli.Umuyobozi w’uruganda rukora udukingirizo rwa Karex, Goh Miah Kiat yatangaje ko igiciro cyo kudukora cyazamutse hagati ya 20% na 30%, ndetse hakaba hari n’ibibazo bikomeye mu bijyanye no gutwara no kugeza ibicuruzwa aho bigenewe kujya.
Urwo ruganda rwa mbere ku isi rukora agakingirizo rwo muri Maleziya, ruvuga ko iyo ntambara yahungabanyije uburyo bwo kubonamo ibikoresho by’ibanze no gukwirakwiza ibicuruzwa ku isi.
Uruganda rwa Karex, ni uruganga rukomeye ku isi, kuko rukora agakingirizo kamwe muri dutanu dukoreshwa cyane ku isi (Durex), rwerekanye rero ibibazo biri ku bikoresho bibiri by’ingenzi mu ikorwa ry’udukingirizo ari byo ‘nitrile’ ikoreshwa cyane mu gukora udukingirizo tudafite ‘latex’ kugira ngo hirindwe ibibazo by’ubwivumbure bw’umubiri (allergies) n’amavuta ya silicone, byose bikomoka kuri peteroli, byazamutse cyane mu biciro.
Hari kandi ibiciro by’ibipfunyikwamo udukingirizo na byo byazamutse. Ikindi ngo ni ugutinda mu ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa, kuko ubu imizigo ngo ifata igihe kikubye kabiri ugereranyije n’icyo yakoresheje mu Nyanja.
Impungenge zihari ubu, ni igihe ibyo biciro bizamara biri hejuru, cyane ko isoko ry’udukingirizo rikomeje kwiyongera, aho igurishwa ryatwo ryiyongera hagati ya 10% na 15% ku mwaka hakurikijwe uturere. Impamvu y’ubwo bwiyongere ikaba ishobora kuba, ngo ari ubukangurambaga bwiyongereye ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (IST) ndetse n’ingengo y’imari yiyongera mu buzima rusange .
Uruganda Karex rukora udukingirizo turenga miliyari 5 buri mwaka, rukanagemurira inganda zikomeye ku isi nka Durex na Trojan, ndetse no ku bigo by’ibihugu byita ku buzima.
Impamvu y’izamuka ry’ibikomoka kuri Peterori, ni uko kubigeza ku masoko atandukanye ku isi byarahungabanye cyane kuva Iran yafunga umuhora wa Hormuz no gukumira amato awunyuramo mu kwihimura ku bitero bya Amerika na Israel. Hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peterori bigurishwa ku isi ndetse na gaz, bisanzwe binyura muri uwo muhora.
Hagati aho, Sosiyete yo mu Bwongereza yitwa Reckitt Benckiser, ari yo nyir’agakingirizo kazwi nka Durex, yatangaje ko izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rishobora kuyongerera igihombo kigera kuri miliyoni 150 z’Amapawundi muri uyu mwaka (angana na miliyoni 173 z’ama-euro).
Iyi sosiyete yashyize hanze raporo y’igihembwe cya mbere cya 2026 ku wa gatatu, tariki ya 22 Mata. Yanavuze ko niba ibiciro by’ibikoresho fatizo bikomeje kuguma hejuru gutya, nta kabuza bizagera no ku baguzi b’udukingirizo, bakazishyura amafaranga menshi kurushaho.
![]()

