Ndayishimiye yahinduye ushinzwe ibikoresho bya gisirikare nyuma y’inkongi y’ibisasu
Perezida w’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, yahinduye umuyobozi ushinzwe ibikoresho bya gisirikare nyuma y’inkongi y’umuriro yafashe ububiko bw’ibisasu i Bujumbura mu kwezi gushize.
Ku mugoroba wa tariki ya 31 Werurwe 2026, ububiko bw’ibisasu buri mu kigo cya gisirikare cya Camp Base bwarahiye, byose biraturika. Inzu z’abahaturiye zarangiritse, hapfa abantu 13, hakomereka abandi 57 nk’uko byatangajwe n’igisirikare.
Nubwo igisirikare cyari cyatangaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, Perezida Ndayishimiye yabwiye itangazamakuru ko ibyo atari ukuri kuko ububiko bw’ibisasu budashyirwamo umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda impanuka ikomeye.
Mu gihe iperereza ryari rikomeje, abasirikare benshi bakorera muri Camp Base batawe muri yombi mu minsi mike yakurikiye inkongi, bakekwaho kuyigiramo uruhare.
Ku wa 22 Mata 2026, Perezida Ndayishimiye yagize Col Thierry Kabura umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Burundi, akaba ari na we uzajya areberera ububiko bw’intwaro mu bigo birimo Camp Base.
Ndayishimiye yanahinduye abayobozi mu byiciro bitandukanye by’igisirikare, aho yagize Brig Gen Désiré Manirakiza Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri y’ingabo zirwanira ku butaka, agira Col Jean Pierre Mbonyiyeze Umuyobozi wa Diviziyo ya kane.
Diviziyo ya kane ihuza ibice byo mu majyepfo y’u Burundi birimo Bururi, Makamba, Rumonge na Rutana, iya kabiri igahuza ibice byo hagati no mu burasirazuba bw’igihugu birimo Gitega, Ruyigi, Karusi, Cankuzo na Mwaro.

Ububiko bw’ibisasu muri Camp Base bwangije byinshi i Bujumbura

Perezida Ndayishimiye yahise asimbuza umuyobozi ushinzwe ibikoresho bya gisirikare
![]()

