Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi ya nyuma y’ukwezi kwa Gashyantare 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 150, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice yabaga iri ku mpuzandengo iri hagati ya milimetero 10 na 80.
Ni ibikubiye mu nyandiko iki kigo cyashyize hanze igaragagza iteganyagihe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2026, kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 28.
Iyo nyandiko ivuga ko hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 150, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice ybaga iri ku mpuzandengo iri hagati ya milimetero 10 na 80. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine n’itandatu bitewe n’imiterere ya buri hantu.
Meteo Rwanda iti “Imvura iri hagati ya milimetero 130 na 150, iteganyijwe mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi, henshi mu Karere ka Nyamasheke, ibice byo hagati n’amajyepfo y’Uturere twa Gisagara na Huye, amajyepfo y’Akarere ka Karongi n’uburengerazuba bw’Uturere twa Nyanza na Ruhango.”
Ibipimo byayo bivuga ko kandi imvura iri hagati ya milimetero 110 na 130 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba, Akarere ka Musanze, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Uturere twa Burera, Gakenke na Muhanga, ibice byo hagati by’Uturere twa Ruhango, Nyanza na Huye.
Naho imvura iri hagati ya milimetero 80 na 110 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, Akarere ka Bugesera uretse uburasirazuba bwako, ibice bito by’uburengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Rwamagana.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe giti “Ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 uretse ibice byo hagati n’amajyaruguru by’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60.”
Iki kigo cyasabye abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura nyinshi, inkuba n’umuyaga mwinshi biteganyijwe, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira Ibiza.
Meteo Rwanda igaragaza ko mu mpera za Gashyantare hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.
Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.
![]()

