AmakuruPolitikiUncategorized

Minisitiri Nduhungirehe ntiyumva uburyo abahuza baceceka, Tshisekedi akarenga ku gahenge ntabibazwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarenze ku masezerano y’agahenge menshi, nyamara abahuza ntibagire icyo babikoraho.

Perezida wa Angola, João Lourenço, yasabye impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano guhera tariki ya 18 Gashyantare 2026. Nubwo Tshisekedi yemeye ako gahenge, ihuriro ry’ingabo z’igihugu cye, iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro byakomeje kugaba ibitero ku basivili.

Ku wa 20 Gashyantare 2026, Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa RDC, yatangaje ko ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC byakajije umurego mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kandi ko drones ziri kwifashishwa ziri gutwara ubuzima bw’abasivili benshi b’Abanyamulenge batuye mu bice birimo Komini ya Minembwe.

Ruberwa ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge yasobanuye ko hashize ibyumweru bibiri abasivili b’Abanyamulenge bagabwaho ibitero bya drones ubudatuza, byishe abarimo umwana w’umwaka umwe wasenyeweho inzu n’umukecuru w’imyaka 101.

Minisitiri Nduhungirehe yashingiye ku butumwa bwa Ruberwa, abaza ati “Bimaze iki kuba abahuza n’ibindi bihugu byo mu karere batangaza amasezerano y’agahenge mu burasirazuba bwa RDC cyangwa bakaba abatangabuhamya bayo, niba badashobora kwamagana Kinshasa igihe cyose iyarenzeho ku mugaragaro?”

Yatangaje ko indege z’intambara za Leta ya RDC na drones bikomeje kurasa imidugudu y’Abanyamulenge n’abandi basivili, ariko ko akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, agashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Afurika Yunze Ubumwe n’umuryango mpuzamahanga muri rusange byacecetse.

Minisitiri Nduhungirehe yabajije ati “Perezida Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge n’akandi, nta n’umwe ubimubaza?”

Yagaragaje ko mu gihe umuryango mpuzamahanga ukomeza guceceka abasivili bari kwicwa, Leta ya RDC ikarenga ku gahenge uko ibishaka ariko ntibibazwe, ibyo byongerera Perezida Tshisekedi imbaraga zo gukomeza kugaba ibitero kandi ko byatuma intambara ikomeza imyaka myinshi.

Tariki ya 13 Gashyantare ni bwo Leta ya RDC yatangaje ko Tshisekedi yemeye kubahiriza agahenge kasabwe na Perezida wa Angola. Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje ko iri tangazo rigamije kuyobya umuryango mpuzamahanga, kuko uwo munsi ibitero byari bikomeje.

Azarias Ruberwa yatangaje ko abasivili ari bo bari kugabwaho ibitero muri Kivu y’Amajyepfo

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza guceceka mu gihe Leta ya RDC irenga ku gahenge

Loading