Papa Francis yasabye abaturage ba Maroc kurwanya ubuhezanguni

Papa Francis yasabye abaturage ba Maroc kurwanya ubuhezanguni mu ruzinduko yagiriye muri iki gihuguru rugamije gutsura umubano hagati y’amadini.

Ubwo yageraga muri Maroc ku munsi w’ejo ku wa gatandatu, yasanganiwe ku kibuga cy’indege n’Umwami Mohammed VI w’iki gihugu nuko atwarwa mu modoka yerekeza mu murwa mukuru Rabat aho yagejeje ijambo ku mbaga.

Biteganyijwe ko muri iyi mpera y’icyumweru ahura n’abimukira n’abakuru bo mu idini ya kisilamu, ndetse agasomera misa abakristu gatolika mbarwa baba muri iki gihugu.

Papa Francis yabwiye imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi ko ari “ingenzi kurwanya ubuhezanguni” kandi ko abemera “bakwiye kubaho nk’abavandimwe”.

Yashyigikiye “uburenganzira bwo guhitamo idini” umuntu ashaka nk’uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwa-muntu, avuga ko “bicyenewe” ko “hategurwa mu buryo bukwiye abayobozi b’amadini bazayobora abemera mu gihe kiri imbere”.

Kuva mu mwaka wa 2015, bigereranywa ko urubyiruko rwo muri Maroc rugera ku 1600 rwacengejwemo amahame y’ubuhezanguni rukajya mu barwanyi bagendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu bo mu mutwe wiyita leta ya kisilamu.

Umwami Mohammed VI yavuze ko urufunguzo rwo guhashya ubuhezanguni mu rubyiruko ari ukongera uburezi ku bijyanye n’amadini.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *