Imvura idasanzwe n’imyuzure byibasiye Afurika y’Amajyepfo
Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika birimo Mozambique, Afurika y’Epfo na Zimbabwe biri mu bihe bikomeye byatewe n’imvura nyinshi idasanzwe yaguye mu minsi ishize, igateza imyuzure ikomeye yangije ibikorwa remezo, ihitana imitungo ndetse igahungabanya imibereho y’abaturage.
Amashusho yatambutse agaragaza imihanda yuzuye amazi, ibice by’imijyi byahindutse imigezi, abantu n’imodoka bigenda bigoranye. Ibi byatumye serivisi nyinshi zirimo ubwikorezi, ubucuruzi n’amashuri bihagarara mu bice bitandukanye by’ibi bihugu.
Muri Mozambique, igihugu gisanzwe gihura n’ibiza by’imvura n’inkubi z’imiyaga, iyi mvura yatumye imigezi irengerana, amazi yinjira mu nzu z’abaturage, imyaka yo mu mirima irangirika. Imiryango myinshi yavuye mu byayo ihungira mu nkambi z’agateganyo, aho hakenewe ibiribwa, amazi meza n’ubuvuzi bw’ibanze.

Mu Afurika y’Epfo, imvura nyinshi yibasiye imijyi n’uduce dutandukanye, ituma imihanda, ibiraro n’ibikorwaremezo byangirika. Hari aho amazi yinjiye mu mashuri n’amavuriro, bituma ibikorwa bisanzwe bihagarara. Inzego z’umutekano n’ubutabazi zashyizwe ku murongo mu gufasha abari mu kaga no gukumira izindi ngaruka.

Hagati aho, Zimbabwe na yo iri mu byibasiwe cyane n’ingaruka z’iyi mvura idasanzwe. Nubwo imvura ari ingenzi ku buhinzi, iyo irenze urugero ihinduka ikibazo, aho imyaka ibora mu mirima, amatungo akarengerwa n’amazi. Abasesenguzi bagaragaza ko ibi bishobora guteza ikibazo cy’ibiribwa mu bihe biri imbere.

Mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje, abaturage basabwa gukomeza kwitwararika no gukurikiza amabwiriza y’inzego zibishinzwe, mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’ibi biza bikomeje kwibasira akarere.
By: Florence Uwamaliya
![]()

