AmakuruMu MahangaPolitiki

Museveni ayoboye n’amajwi menshi mu matora akomeje kuvugisha benshi

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza ibyavuye mu matora ya Perezida wa Uganda, avuga ko Perezida uri ku butegetsi Yoweri Kaguta Museveni yatsinze amatora ku majwi 74.9%, mu gihe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yagize 21.3%.

Aya mashusho agaragaza ko Museveni yaba yagize amajwi arenga miliyoni 6,003,657, mu gihe Bobi Wine yagize amajwi 1,709,474, nk’uko byatangajwe na PNTV Kiswahili ku itariki ya 18 Mutarama 2025 saa 1:00 z’ijoro.

Nubwo aya makuru yakwirakwiriye cyane, hari abatari bake bakomeje gusaba ko hategerezwa itangazo ryemewe riturutse ku nzego zishinzwe amatora muri Uganda, mu rwego rwo kwemeza burundu ibyatangajwe.

Amatora yo muri Uganda yakunze kurangwa n’impaka, aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaza impungenge ku mucyo n’ubwisanzure bwayo, mu gihe ubutegetsi bwo buvuga ko amatora agenda mu mahoro no mu mucyo.

Abaturage n’abakurikiranira hafi politiki ya Uganda bakomeje gukurikirana uko ibizakurikiraho bigenda biba, cyane cyane ku bijyanye n’itangazwa ry’ibyavuye mu matora ku mugaragaro.

By:Imena

Loading