Papa Francis yakuye kirazira, yemera ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye gusezeranywa imbere y’amategeko

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yavuze ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira kimwe n’abandi bagasezeranywa imbere y’amategeko.

Ibi Papa Francis abivuze mu gihe Kiliziya Gatolika yagiye yumvikana kenshi yamagana ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.

Ibi Papa Francis yabivugiye muri filimi mbarankuru yitwa ‘Francesco’ yagiye hanze kuri uyu wa 21 Ukwakira. Muri iyi filimi uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yumvikanye avuga ko abaryamana bahuje ibitsina bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gusezerana imbere y’amategeko kugira ngo nabo abarengere ndetse babashe no kugira imiryango.

Ati “Icyo tugomba gushyiraho ni itegeko ryo gushyingiranwa imbere y’amategeko. Muri ubwo buryo bazaba (abaryamana bahuje ibitsina) bakingiwe n’amategeko, ndabishyigikiye.”

Nubwo bitumvikana abivuga muri iyi filimi, uwayoboye ikorwa ryayo Evgeny Afineevsky, avuga ko Papa Francis yamubwiye ko abaryama bahuje ibitsina b’Abagatolika ari abana b’Imana ko badakwiye guhezwa mu idini.

Papa Francis atangaje ibi mu gihe amadini menshi ku Isi arimo na Kiliziya Gatolika atemera ishyingirwa ry’abahuje ibitsina. Mu 2003 ubwo Kiliziya Gatolika yari iyobowe na Papa Yohani Pawulo II nibwo yasohoye inyandiko igira icyo ivuga ku gushyingiranwa hagati y’abahuje ibitsina.

Muri iyi nyandiko Kiliziya Gatolika yavuze ko “Inyigisho za Kiliziya zigisha kubaha abaryamana bahuje ibitsina zidashobora kuganisha na gato ku kwemera imyitwarire y’abaryamana bahuje ibitsina cyangwa kwemera ishyingiranwa ryabo.”

Papa Francis kandi aherutse gutangaza ko ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina bituruka ku Mana, ibintu byakuruye impaka nyinshi kuko bisa n’ibidahamanya n’inyigisho z’amadini.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *