AmakuruMu Mahanga

Rwambikanye hagati y’ingabo za Thaïlande na Cambodge

Ingabo za Thaïlande n’iza Cambodge zabyukiye mu mirwano ikaze mu rukerera rwo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2025 mu gihe impande zombi zishinjanya kurenga ku masezerano y’agahenge yashyizweho umukono mu mezi hafi ane ashize.

Umuvugizi w’ingabo za Thaïlande, Gen Maj Withai Suvari, yatangaje ko iyi mirwano yatangijwe n’Ingabo za Cambodge ubwo zarasaga ku basirikare babo mu Ntara ya Ubon Ratchathani mu rukerera, umwe agapfa, abandi bane bagakomereka.

Igisirikare cya Cambodge cyahakanye ibyavuzwe na Gen Maj Suvari, gitangariza ku mbuga nkoranyambaga ko ingabo za Thaïlande ari zo zarashe bwa mbere ku basirikare babo mu ma saa munani y’urukerera, imirwano yubura ityo.

Ingabo za Thaïlande zatangiye kwifashisha indege z’intambara muri iyi mirwano, zisobanura ko zishaka gusubiza inyuma ibitero by’ingabo za Cambodge.

Impande zombi zatangaje ko abaturage baturiye mu bice byo ku mupaka byegereye ahari kubera imirwano batangiye guhunga ku bwinshi. Ku ruhande rwa Thaïlande, abagera ku bihumbi 35 bahungishijwe.

Tariki ya 28 Nyakanga 2025, ibihugu byombi byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Malaysia, nyuma y’intambara y’iminsi itanu yapfiriyemo abagera kuri 48, ababarirwa mu bihumbi 300 bagahunga.

Tariki ya 26 Ukwakira, abayobozi b’ibi bihugu bahuriye muri Amerika, bahuzwa na Perezida Donald Trump, bagirana amasezerano yo gukomeza kubahiriza agahenge.

Leta ya Cambodge yatangaje ko mbere y’uko imirwano yubura uyu munsi, abasirikare ba Thaïlande bari bamaze iminsi myinshi mu bikorwa by’ubushotoranyi.

Abasirikare ba Thailand bagaragaye bakura inkomere ahari kubera imirwa

Loading