Amakuru

WASAC yaguze ibikoresho bifite agaciro ka miliyari, bimara imyaka 14 bidakoreshwa

Mu gihe u Rwanda rwiyemeje guteza imbere imikoreshereze inoze y’umutungo wa Leta, haracyagaragara ibikorwa byinshi byatwaye amafaranga menshi y’abaturage ariko bikamara imyaka myinshi bitarigeze bikoreshwa. Ibi birimo ibikoresho byaguzwe bigatwara miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ariko bikamara imyaka 14 bidakoreshwa na rimwe.

Amakuru yemeza ko ibyo bikoresho byaguzwe hagamijwe guteza imbere serivisi runaka mu rwego rwa Leta (cyangwa urw’igihugu cyangwa urwego rwihariye), ariko nyuma y’iyo myaka yose, biri mu bubiko bidakoreshwa, ndetse bimwe bikaba byaramaze gusaza cyangwa gucika ibice.

Iki kibazo cyagaragajwe mu bugenzuzi bwakozwe n’inzego zibifite mu nshingano, cyongera kwibutsa icyuho mu micungire y’umutungo wa Leta ndetse n’ingaruka zabyo ku bukungu bw’igihugu.

Umwe mu baturage wo mu gace ibi bikoresho bibitsemo yagize Ati, “Birababaje kubona kubona ibintu nkibyo  byarahenze igihugu  bikamara imyaka  myinshi bidakora  Nyamara hari  ibyo abaturage  bankeneye byibanze  bitaragerwa”

Kugeza ubu, haracyategerejwe ibisobanuro byimbitse ku mpamvu ibi bikoresho bitigeze bishyirwa mu bikorwa, no kumenya icyakorwa ngo habeho gukurikirana ababa baragize uruhare mu igurwa ryabyo ritatanze umusaruro.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso byerekana ko hakiri urugendo rurerure mu gucunga neza umutungo wa rubanda, aho buri gikorwa kigomba gushingira ku igenamigambi rinoze n’isuzuma ry’uko bizabyazwa umusaruro.

Umwanditsi: Uwamaliya Florence

Loading