AmakuruUbukungu

Kamayirese Jean Damour Yatorewe kuyobora RLVCA

Mu matora yabaye kuwa 22 Mata 2025, nibwo Kamayirese Jean Damour, wayoboraga Kigali leather cluster yagizwe umuyobozi w’ umuryango mushya w’abakora ibikomoka Ku mpu mu Rwanda (Rwanda Leather Value Chain Association).


Kamayirese Jean Damour avuga ko yishimiye kuba abakora ibikomoka Ku mpu kuva mpumande zitandukanye zo mu Rwanda bamugiriye ikizere Kandi ko biteguye gutahiriza umugozi umwe.


Ati. “Ndashima abafite atelier, inganda ndetse n’abikorera Kuba baje kwifatanya natwe mu nama ikomeye nkiyi yo gukorera hamwe Kugirango uruhu rwacu turwongerere agaciro bityo rugere kure Yaba mu Rwanda no hanza yarwo, ndashima Kandi ko bongeye kungirira ikizere nkaba ndi umuyobozi wabo mushya mu muryango abakora ibikomoka Ku mpu Bose mu Rwanda bisangamo.”
Kamayirese Jean Damour akomeza avuga impamvu uyu muryango washyizweho nicyo uje gukemura.

Kamayirese Jean Damour avuga ko yishimiye kuba abakora ibikomoka Ku mpu kuva mpumande zitandukanye zo mu Rwanda bamugiriye ikizere Kandi ko biteguye gutahiriza umugozi umwe.


Ati. “Mbere abakora ibikomoka Ku mpu mu Rwanda twari dufite ihuriro rya Kigali leather cluster, ariko dusanga abantu benshi baziko Ariyo muri Kigali gusa Kandi ikora mu Rwanda hose, niyo mpamvu twahinduye Kugirango buri Wese ufite Aho ahurira n’ Uruhu yisangamo.”


Uyu muryango uje gukemura ibibazo by’ibiciro by’ Uruhu kuko twasanze Ari ikibazo kidukomereye cyane, Ahusanga turubona biduhenze nyuma yo gukorama urukweto cyangwa umukandara ugasanga Amafaranga yabyo Ku isoko ni menshi bigatuma biba
abaguzi Kandi natwe nta nyungu z’umurengera tuba twashyizeho, binyuze mugukorera
hamwe rero twizeyeko ibibazo nkibi tuzabishakira umuti.

Fabiolla Uwihirwe umuyobozi wa Urwacu Creation, nabo batunganya ibikomoka ku mpu ni umwe mu bitabiriye

Loading