Amakuruibidukikije

Moto zigiye gutangira gupimwa imyotsi

Minisiteri y’Ibidukikije mu kigo cy’ Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) Mu itangazo yashyize hanze kuruyu wa mbere rivugako “Guhera mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, u Rwanda ruzatangira uburyo bushya bwo gupima imyotsi iva mu binyabiziga” harimo na moto zitari zisanzwe zikorerwa iyo serivise.

Ibi bizakorwa mu rwego rwo kurwanya ihumana ry’umwuka, kubungabunga ubuzima bw’abantu mo kubaka iterambere rirambye.

Niko kandi abafite ibinyabiziga basabwa kuzajya bapimisha umwotsi mu gihe kugirango ibinyabiziga bitarenza umwotsi bikwiye gusohora.

Gupima umwotsi bizajya bikorwa nkuko bisanzwe, ahasanzwe hatangirwa serivise za “controle technique” kandi moto nazo zizatangira gupimwa umwotsi zisohora.

Abashaka gupisha imyotsi bazajya babisaba banyuze ku rubuga rwa Irembo.

Gusuzumisha ibinyabiziga no guhitamo uburyo butangiza , ni ugutanga umusanzu mu kubungabunga umwuka duhumeka n’ibidukikije muri rusange.

Umwanditsi w’ Imena

Loading