Bugesera: Koroza inka abakennye igisubizo kirambye ku kurwanya imirire mibi
Njyanama y’ Akarere ka Bugesera yoroje inka esheshatu zihaka imiryango itandatu ikennye yo mu Murenge wa Mayange murwego rwo kurwanya imirire mibi no kuzamura ubukungu bw’imiryango hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no guhashya imirire mibi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, gisiga kibaye intambwe ifatika mu guhindura ubuzima bw’abaturage.
Izi nka zatanzwe mu gusoza icyumweru cy’ubujyanama cyabereye muri aka karere, cyikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti. “Umuturage, ishingiro ry’imiyoborere myiza n’iterambere ryihuse.”
Abahawe inka bishimiye ubu bufasha kuko buzabafasha kwiteza imbere, kubona ifumbire izongera umusaruro w’ubuhinzi, no kubona amata azafasha abana babo kugira ubuzima bwiza.
Mujawimana Clemantine, umwe mu bahawe inka, yagize Ati. “Amata kuyagura byari ikibazo, ariko ubu Leta iratworohereje, ngiye kwiyororera, abana banjye bazabona indyo yuzuye.”
Mukakomeza Patricia we yashimangiye ko iyi nka izamufasha kwiteza imbere ndetse yiteguye kuzoroza bagenzi be.
Mukakomeza Ati. “Ubungu ubuzima bwanjye burahindutse kuko tugiye kubona ifumbire, tubona n’ amafaranga yo kugura mituweli kuko byari imbogamizi idukomerera cyane”.
Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, yasabye abahawe inka kuzifata neza kugira ngo zibafashe kugera ku iterambere rirambye.
Munyazikwiye Faustin Ati. “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, twahisemo gushyira hamwe kugira ngo imibereho y’ abaturage irusheho kuba myiza, ni mururwo rwego twatanze inka imwe ihaka kuri buri muturage.”
Izi nka zatanzwe zatwaye asaga miliyoni 6 Frw z’ amafaranga y’ u Rwanda, zikaba zitezweho guhindura imibereho y’ abaturage binyuze mu kurwanya imirire mibi, kongera umusaruro w’ubuhinzi, no gushyigikira iterambere ry’imiryango.