AmakuruMuri Afurika

Uganda: UPDF Yarashe Ibirindiro 3 Bya Joseph Kony Muri Centrafrique

Ingabo za Uganda, UPDF, kuri uyu wa 20 Kanama 2024 zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro bya Joseph Kony washinze mutwe witwaje intwaro wa LRA muri Repubulika ya Centrafrique, zifata ibikoresho bya gisirikare.

Joseph Kony yashinze LRA mu 1987, agamije kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni. Abarwanyi be bakoreye muri Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani na Centrafrique.

Kony yafatiwe ibihano n’amahanga, ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi kuva mu 2005 ariko ntiyabonetse mu iyi myaka hafi 20 ishize.

Mu 2017, Leta ya Uganda na Amerika byahagaritse ibikorwa byo kurwanya LRA, bisobanura ko itakiri umutwe uteye impungenge ku rwego rw’umutekano, bitewe n’uko nta birindiro bizwi abarwanyi bawo bari bagifite.

Nyuma byaje kugaragara ko LRA ikiriho ubwo abarwanyi bayo bagaragaraga muri Centrafrique, hafi y’umupaka w’iki gihugu na Sudani y’Epfo.

Ibiro by’ingabo za Uganda byatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro bya Kony biherereye mu burasirazuba by’akarere ka Sam Ouandja kari mu majyaruguru ya Centrafrique.

Byagize biti “Uyu munsi tariki ya 20 Kanama 2024, abakomando ba UPDF ku bufatanye n’ingabo za Sudani y’Epfo na Repubulika ya Centrafrique, bagabye igitero ku birindiro bitatu bya Joseph Kony muri Centrafrique, mu burasirazuba bwa Sam Ouandja.”

Byakomeje biti “Ibirindiro byose byasenywe kandi ibikoresho byafashwe. Abarwanyi ba LRA bahungiye muri Centrafrique cyangwa ahandi ku mugabe wa Afurika bazahigwa.”

UPDF yatangaje abarwanyi ba LRA bakwiye kurambika intwaro, bagasubizwa mu buzima busanzwe. Naho ngo nibatabikora, bazakomeza gufatwa nk’abanyabyaha.

Source: Igihe

By: Imena

Loading