Uncategorized

Perezida Kagame yemereye ab’i Bumbogo umuhanda wa kaburimbo

Kandida-Perezida Paul Kagame yageze kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda. Yakiriwe n’abaturage ibihumbi baturutse muri aka karere, aba Kicukiro, Nyarugenge n’ahandi.

Akanyamuneza kari kose kuri Site ya Bumbogo aho abaturage benshi biganjemo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bategereje kwakira Kandida-Perezida, Paul Kagame. Bari bafite morali yo hejuru bafatanya kuririmba no kubyina indirimbo zimuvuga ibigwi ndetse n’iterambere yabagejejeho

Hari hateraniye abaturage babarirwa mu bihumbi biganjemo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakiranye urugwiro Kandida-Perezida, Paul Kagame wahiyamamarije mu rugendo rwo gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.

Mu ijambo rye, Paul Kagame yavuze ko FPR-Inkotanyi yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda aho bamwe mu Banyarwanda bari barahejejwe ishyanga ndetse n’abari imbere mu gihugu ugasanga babayeho nk’impunzi. 

Ati “FPR yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n’abandi benshi bari mu gihugu na bo bari bameze nk’aho ari impunzi kandi bari iwabo. Iyo politiki igomba guhinduka kandi yahindutse ariko yahindutse ku maraso y’abantu ntabwo ari politiki  ari iyo gukinisha ndetse nabashimira mwebwe nk’Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.” hUbwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Bumbogo mu Karere ka Gasabo kandi yijeje abaturage bo mu Karere ka Gasabo kubaha umuhanda wa kaburimbo ugera i Bumbogo, natorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Ni byinshi nasezeranya, ariko ndashaka gusezeranya ikintu kimwe gusa cyihuse kandi nifuza ko kizihuta. Hari umuhanda twajemo, uyu muhanda watugejeje aha ngaha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba byanze bikunze, ibyo ndabibasezeranije nitumara guhitamo neza itariki 15.”

Bumbogo ni site ya 17 Chairman wa FPR-Inkotanyi akaba n’Umukandida wayo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yiyamamarijeho kuva ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye ku wa 22 Kamena 2024. Kuri iyi site hari hateraniye abaturage baturutse mu Karere ka Gasabo n’utundi turere tugize Umujyi wa Kigali ndetse n’abavuye mu bice bitandukanye by’Igihugu.


Kandida-Perezida Paul Kagame yavuze uko FPR yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda
Yasezeranije ab’i Bumbogo ko natorwa azahita abaha kaburimbo mu gihe kitarambiranye

Loading