Ubuzima

Mu 2030 Indwara y’agahinda gakabije ku isonga mu zizahitana benshi

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (World Health Organisation), igaragaza ko abantu bagera kuri milliyoni 280 ku Isi barwaye indwara y’agahinda gakabije ndetse hatagize igikorwa mu 2030 izaba iri imbere mu zizahitana benshi ku Isi.

Ni mu gihe abarenga 800 000 buri mwaka   bapfa bazize kwiyahura kubera agahinda gakabije baba bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15-29.

Muri raporo ya 2023, uyu muryango ugaragaza ko indwara y’agahinda gakabije yibasiye igitsina gore kurusha igitsina gabo aho 6% by’abagore bibasiwe nayo, 4% ari abagabo, 5% ari abakuze mu gihe 5.7% barengeje imyaka 60 bibasiwe n’iyi ndwara.

Ku bagore barenga 10% batwite ndetse n’abamaze kubyara na bo bibasiwe n’indwara y’agahinda gakabije.

Iyi raporo ikomeza ivuga ko abarenga 75%, batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere indwara batayikira kubera ibibazo byo kubura ubuvuzi.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima ugaragaza ko gahinda gakabije gakurizamo  kwiyahura biri mu bihangayikishije bityo ko bikwiye kwihutirwa gushakirwa umuti ndetse hakwiye kongerwa gahunda zigamije gufasha no gutanga  serivise zihabwa abafite ibyo bibazo.

Uvuga ko mu bijyanye indwara z’ibibazo byo mu mutwe hari gahunda yayo ya 2013-2030, yo gukemura ibyo bibazo byose harimo n’ibiterwa n’agahinda gakabije.

Indwara y’agahinda gakabije irangwa no kumva umuntu ababaye cyane cyangwa akarakazwa n’ubusa binamutera kubonamo ibintu byose igihombo, ndetse ibindi akabona nta munezero byamuha.

Agahinda gakabije gatandukanye n’umubabaro usanzwe ushobora kumara nk’umunsi umwe cyangwa igice cy’umunsi gusa.

Nubwo iyi ndwara yibasiye benshi ariko iravurwa igakira kandi hariho uburyo bwinshi bwo kuyivura.

Ufite ibimenyetso by’agahinda gakabije ashobora kwegera muganga wabugenewe akamugira inama cyangwa akamuha imiti.

Loading