Rutsiro : Ababyeyi barasabwa gushishikariza abana babo kwirinda inda zitateganijwe
Inda zitateganijwe ziterwa abangavu, ni kimwe mu bibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda kuri ubu udahwema kugaragaza ko byangiriza ahazaza h’urubyiruko. Mu Karere ka Rutsiro kimwe n’ahandi mu gihugu na ho iki kibazo kirahari , iyi ikaba ari nayo mpamvu binyuze mu bukangurambaga , ababyeyi basabwa kugira uruhare mu gushishikariza abana babo kwirinda inda zitateganijwe , dore ko muri aka karere habarurwa abagera kuri 384 bamze gutwara inda muri uyu mwaka turimo wa 2020.
Bamwe mu babyeyi baganiriye n’ikinyamakuru imenanews.com , bagaragaje ko bahagurukiye kurwanya inda zitateganijwe mu rubyiruko , nyuma yo kubona ko iki ari ikibazo gihangayikishije umuryango muri rusange bitewe n’uko ubuzima bugenda burushaho kuwukomerera haba mu kubona ibiwutunga , ndetse n’ibiwufasha gutegurira abawuvukamo kuzagira ubuzima bwiza mu gihe kizaza , aho bemeza ko nta byo kubateganyiriza bigihari.
Yagize ati “ Urabona kera abantu bari basanzwe bafite imitungo ifatika none kuri ubu urasanga ubuso buto cyane aribwo butuweho n’umuntu , kuburyo kubona amikoro bisigaye bigoye. Ibi rero nibyo bituma mfata icyemezo cyo gushishikariza abana banjye kuko mfite abahungu n’abakobwa , kwirinda kuzatwara inda zitateganijwe kubakobwa , ndetse n’abahungu nkabatoza kugendera kure ingeso zabaviramo gutera inda mu gihe kidakwiye”.
Mukantwari Marie Rose nawe utuye mu murenge wa Kivumu , asanga uruhare mu gushishikariza abana kwirinda gutwara inda zitateganijwe ndetse no kwishora mubindi byabakurira ibibazo , bireba buri mubyeyi wese ndetse n’ubuyobozi bukarushaho kubegera kugirango bazabashe kugera ku iterambere rizira ubukene.
Yagize ati “ Urubyiruko rw’ubu iyo rutegerewe ngo rugirwe inama usanga rwishora mu bikorwa bigayitse kandi bitari byiza ari naho usanga bibaviramo gutwara na za nda zitateganijwe.
Ibi rero twebwe abatuye hano muri Rutsiro twarabihagurukiye kuko wasangaga bitugayisha kandi bikanadusaba byinshi tudafite mu kurera abana bavutse muburyo butunguranye kuko baba batarateganirijwe.”
Yongeyeho ko zimwe mu ngamba zifatirwa mu mahuriro abahuza nk’imiryango , aho yaba mu masibo cyangwa umugoroba w’ababyeyi hose bahanogereza umugambi wo kwigisha abana babo kwirinda inda zitateganijwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu Bisangabagabo Sylvester , avuga ko abaturage ayoboye bumva neza uruhare rwabo mu gushishikariza abana babo kwirinda gutwara inda zitateganijwe kandi akanerekana ko gahunda zose zihuza abaturage hagomba gutangirwamo ubutumwa kuri iki kibazo.
Yagize ati “Bitewe n’uko bimwe mu bigira uruhare mu gutuma abana baterwa inda zitateganijwe harimo kuba abana batigishwa bihagije kubijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere n’ibindi byabafasha gutegura ahazaza habo , twashyizeho uburyo buhamye bwo gufasha urubyiruko rwacu cyane abakobwa kubijyanye no gusobanukirwa uko imibiri yabo ihinduka kugirango bashobore kwirinda gutwara inda zitateganijwe n’ibindi byago bashobora guhura nabyo igihe baba bishoye mu busambanyi .Izi rero n’inshingano zacu nk’abayobozi ndetse n’ababyeyi kugirango dukomeze kurerera igihugu dutegura umuryango utazarangwamo ibibazo”.
Ayinkamiye Emérence uyobora akarere ka Rutsiro avuga ko bitewe n’umubare munini wabacyumvikana mu bakobwa batwara inda zitateganijwe , hafashwe ingamba zo kurushaho kwigisha kubufatanye n’inzego zose , kugirango uru rubyiruko rutandukane no kuyoborwa n’amaraso ashyushye atuma rwishora mu ngeso mbi zirukururira kugira imbyaro zitateganijwe.
Yagize ati “ Igihugu cyacu kiratera imbere umunsi ku wundi , kandi ntitwagera aho twifuza mu gihe ubuzima bw’urubyiruko buri mu kaga.
Ababyeyi bagomba kugira umuco wo kuganiriza abana ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere kandi n’inshingano zacu twese dufatanije haba k’uruhande rw’ababyeyi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze gusigasira ubuzima bwahazaza.”
Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango bwakozwe hagati y’umwaka wa 2016 na 2018 , bugatangazwa mu mwaka wa 2019 , bugaragaza ko abana 70.614 batewe inda zitateganijwe , kandi ababashije kumenyekana n’abagiye kubyarira kwa muganga , naho abandi bo ntibazwi.
Iyi mibare yerekanaga ko icyo gihe intara y’amajyepfo yari ifite abana batewe inda bangana na 21% , intara y’uburengerazuba ikagira abana 15.2% batewe inda , intara y’amajyaruguru yari ifite abangana na 16.5% batewe inda , umujyi wa Kigali ufite abagera kuri 11.2% , naho intara y’uburasirazuba ari nayo yazaga ku isonga mu kugira benshi , ikaba yari yihariye abatewe inda bagera kuri 19.838 , bangana na 36.1%.
Mutesa Bernard