MININFRA yemereye ibigo by’ubwubatsi 20 gusubukura imirimo
Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) yemereye ibigo 20 by’ubwubatsi gusubukura imirimo bikurikiza ingamba zashyiriweho kurwanya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).
Ibyo bigo byemerewe nyuma y’iminsi mike hari ibindi bbigo bigera kuri 27 bifite inganda zikora imyenda Leta y’u Rwanda yemerewe gusubukura imirimo bigakora udupfukamunwa.
Mu itangazo rya MININFRA The New Times ifitiye kopi, riragaragaza ko ibigo byemerewe gukora bigomba kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19, bikoresha abakozi bake, bikimakaza ikoreshwa ry’imashini aho bishoboka hose, no gukukurikirana ko abakozi bubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo gukumira COVID-19
Imishinga y’ubwubatsi yemerewe gusubukurwa ni ijyanye no kubaka ibigo by’ubuvuzi birimo Ibitaro bya Gatonde, Ibitaro bya Nyabikenke, kuvugurura Ibitaro bya Kibuye, kubaka Ivuriro ry’Ingoboka rya Gakoro mu Karere ka Musanze, n’uwo kuzuza uruganda rutunganya imyanda mu Bitaro bya Bushenge n’ibya Muhima.
Hari kandi kuvugurura Ibitaro bya Kiziguro, kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyamicucu, kuvugurura inganda zitunganya imyanda ku Kicaro Gikuru cya Minisiteri y’Ubuzima, kubaka Ikigo IRCAD Africa kizaba gushinzwe gukora ubushakashatsi n’amahugurwa ku baganga ajyanye n’uburyo bugezweho bwo kubaga abarwayi.
Ibindi bikorwa byemerewe ni ibijyanye no kubaka ibyumba by’amashuri 2,704 n’imisarani 3,648 bizakorwa ku nkunga ya Banki y’Isi mu turere dutandukanye tw’Igihugu; kubaka amashuri atandatu ya TVET ku mipaka iherereye mu Karere ka Gicumbi, aka Burera n’aka Nyagatare; n’undi mushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri 152 mu Karere ka Rusizi , Muhanga, Karongi, Rutsiro, Burera, Gicumbi, Nyagatare, Huye na Rubavu.
Ibikorwa byo kuvugurura n’amasuku birakomeza muri Mary Hill Girls Secondary School hamwe hamwe n’umushinga One Strategic Project wa Sheraton Hotel.
Mu yindi mishinga yemerewe harimo uwo kuvugurura no kwagura uruganda rw’amazi rwa Gihira, kuvugurura Igishanga cya yandungu ahagenewe kubaka ibikorwa by’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije, guhagarika iyangirika ry’ubutaka ku migezi yo mu Karere ka Rutsiro na Ngororero, ku Mugezi wa Sebeya ‘ahandi hatandukanye.
Itangazo rinagaragaza urutonde rw’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda bizakomeza akazi kabyo.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yashimangiye ko ari itegeko kubahiriza amabwiriza yo gukoresha udupfukamunwa, gukaraba intoki kenshi gashoboboka , kubahiriza intera ya metero, gupima abakozi umuriro no gutanga amakuru byihutirwa ku mukozi waba agaragaza ibimenyetso bya COVID-19.
Polisi y’u Rwanda izafasha mu kugenzura ko buri kigo kemerewe gusubukura imirimo cyubahiriza ayo mabwiriza na gahunda yo gutwara abakozi mu buryo bwemewe mu kwirinda icyo cyorezo.
U Rwanda rwashimangiye gahunda yo guhagarika ibikorwa bisanzwe tariki ya 21 Werurwe 2020, abaturage bose basabwa kuguma mu ngo zabo. Tariki 17 Mata ni bwo Guverinoma yongereye igihe cyo kuguma mu rugo kugeza ku ya 30 Mata 2020, ingamba nshya zo guhangana n’iki cyorezo zikazatangazwa nyuma y’ubushakashatsi burimo gukorwa mu Gihugu hasuzumwa niba COVID-19 yaba yarakwirakwijwe ahatndukanye.
Src:ImvahoNshya