AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Ambasade ya Israel mu Rwanda yafunze

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam yatangaje ko kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira ibihugu byinshi harimo n’u Rwanda bahisemo kuba bafunze iimiryango y’iyi Ambasade.

Ambasaderi Ron Adam avuga ko bakoze bose b’iyi Ambasade bazajya bakorera mu rugo kandi ko bizeye ko ibintu bizasubira mu buryo mu gihe cya vuba.

Ubutumwa yanyujije kuri Twitter bugira buti, “Ambasade yacu ya Israel mu Rwanda irafunga imiryango guhera kuri uyu wa Mbere taliki 16, Werurwe, 2020. Iki kemezo kifitiye inyungu ibihugu byacu byombi. Ikintu cyose cyihutirwa tuzagikora kandi twizeye ko ibintu biri busubire mu buryo bidatinze.”

Israel yafungue Ambasade yayo mu Rwanda kuwa 01 Mata umwaka ushize, ikaba ikorera mu nyubako ya Kigali Heights iri mu karere ka Gasabo.

Si Ambasade ya Israel yafunze gusa kuko n’iy’Ububiligi yamaze gufunga kugeza kuwa 28 Werurwe bitewe n’uko hari umwe mu bitabiriye inama yabereye muri iyi Ambasade akaza gutahurwaho iki cyorezo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *