Mu Burundi ikibazo cy’inzige kizakemurwa no “Kuzirya”

Mugihugu cy’Uburundi bahize ko inzige nizibeshya zigatera ubutaka bwabwo nta kindi bazazirimburisha uretse kuzirya kakahava nkuko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi Deo Guide Rurema.

Yavuze ko mubihe bitandukanye ku nshuro zose uko ari ebyiri igihugu  cyatewe n’inzige ariko ntakindi cyifashishijwe  nk’umuti mu kuzirwanya uretse kuzirya.

ibi bije mugihe inzige zimaze kugaragara mu bihugu bitari bike mu karere ka Afurika y’iburasirazuba  n’ihembe ry’Afurika , aho ziraye mubimera byose zikararika , ibintu bishobora kuzasiga ibi bihugu mu mapfa adasanzwe.

FAO yaburiye ko umubare wazo muri ako karere ushobora kuzaba wamaze kwikuba inshuro 500 mu kwezi kwa gatandatu.

Izo nzige zageze mu burasirazuba bw’Afurika zivuye muri Yemen zinyuze hejuru y’inyanja itukura, nyuma yaho imvura nyinshi yaguye mu mpera y’umwaka wa 2019 itumye habaho ibihe byiza ngo zororoke.

Inzige zishobora gukora urugendo rwa kilometero 150 mu munsi umwe. Ku munsi, buri nzige nkuru ishobora kurya ibiryo bingana n’uburemere bwayo.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *