Kirehe:Haguye imvura idasanzwe yangiza byinshi
Imvura idasanzwe yiganjemo umuyaga mwinshi yasize iheruheru abaturage batuye Umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe aho yasenye amazu arenga 121, yica amatungo ndetse abagera kuri bane nabo barakomereka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubuye Musonera Anselme ,yatangaje ko bagikusanya ibyangijwe n’iyo mvura aho hataramenyekana agaciro nyako kabyo.
Yavuze ko ibimaze kubarurwa ari inzu z’abaturage zigera kuri 121 mu tugari tubiri n’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare rwasambuwe, inakomeretsa bamwe mu baturage.
Ati “inzu tumaze kubarura zasenywe n’imvura ni 121. Izindi ni izo mu kagari ka Mareba. Yasenye kandi n’urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabitare aho inkuta n’amabati byose byaguye hasi”.
Akomeza agira ati “hari abaturage bane bakomeretse babiri muri bo barahungabana ariko twabagejehe ku kigo nderabuzima ubu batashye”.
Mubindi byangijwe niyo mvura harimo inka imwe yapfuye; hapfa intama eshanu n’ihene esheshatu hakaba hakirebwa ko hari andi matungo yaba yabuze.
Iyo mvura kandi yangije imirima y’abaturage irimo hegitari 42 z’urutoki nkuko Musonera uyobora umurenge wa Nyarubuye akomeza abivuga.
yavuze kandi ko ikigiye gukorwa mu gufasha abahuye nibyo biza ari ugutegura imiganda idasanzwe yo gufasha abo bantu basenyewe n’imvura , mu gihe hategerejwe ubufasha buturutse mu nzego zisumbuye z’ubuyobozi.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) mu nteguza yayo yari iherutse kuburira Abanyarwanda ko imvura y’itumba izaba nyinshi cyane ku buryo ishobora gutera ibiza bikomeye mu gihe badakurikije inama bahabwa zo kubikumira.
Iyi Minisiteri kandi iherutse gutangaza icyegeranyo cyakozwe ku ngaruka zatewe n’ibiza,aho yemeje ko imyuzure, inkuba n’inkangu mu mwaka wa 2018, byahitanye abantu 234 abandi 268 bagakomereka.
Ivuga ko inzu 15,264 zasenyutse, hegitari 9412 z’imyaka ihinze zirangirika, naho amatungo 797 arapfa kuva muri Mutarama 2018.
Mu igenzurwa ryakozwe mu turere 15 mu gihugu twahuye cyane n’ibi biza, ryagagaraje ko agaciro k’ibyangijwe ari miliyari 204 Frw.
Ubwo aheruka guhura n’Itangazamakuru , Minisitiri Kamayirese afatanyije n’umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Imiturire (RHA), Eric Serubibi yongeye gusaba abanyarwanda batuye mu manegeka gutangira kuhava hakiri kare.
Yasabye abantu gutangira gutegura imyoboro imanura amazi, bagasibura za ruhurura kandi bakazirika ibisenge by’inzu kugira ngo bitazagurutswa n’imiyaga.
Kamayirese avuga ko abantu batuye mu duce dukunda kuvugwamo inkuba bagura imirindankuba kugira ngo izabarinde mu gihe imvura ivanze n’inkuba izaba imanutse.