Afrika y’Epfo:Ushinjwa ubwicanyi yatsinze ataburanye
Muri Afrika y’Epfo abacamanza bahagaritse urubanza ruregwamo umugore ushinjwa kwica umuntu amuhora ko yamusambanirije umwana w’umukobwa amufashe ku ngufu.
Impamvu yihagarikwa ry’uru rubanza ngo ni uko abo bacamanza basanze nta bimenyetso bihagije byakwifashishwa hagamijwe kugirango icyaha akurikiranyweho kimuhame.
Uwo mugore ava mu karere k’icyaro gaherereye mu ntara ya Eastern Cape, yafashwe amaze gutera icyuma umugabo umwe anakomeretsa abandi babiri, akavuga ko bose yabasanze bari kumusambaniriza umukobwa mu kwezi gushize,ibintu we yafashe nko guhorera umwana we,n’ubwo kubwamahirwe nta bimenyetso bimuhama.
Uyu mugore utaratangajwe amazina, ngo ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyafrika y’Epfo bari bahagurukiye rimwe bashyigikira ko adakwiye gukurikiranwa ngo aryozwe ibyo ashinjwa,ndetse abenshi bakaba bari bahisemo uburyo bwo kwifashisha internet hagamijwe gukusanya inkunga yo kuzamurihira umwunganizi mu by’amategeko.