Abadipolomate ba Amerika basabye ko ibikorwa bya Trump binengwa ku mugaragaro
Mu nyandiko yasinyweho n’abadipolomate barenga 100 ba Amerika, basabye ko Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu, Mike Pompeo, anenga ibikorwa bya Perezida Trump mu ruhame, “kuko byasebeje isura ya Amerika mu ruhando mpuzamahanga”.
Aba badipolomate bavuze ko Ibiro bya Pompeo bibakuriye, bigomba kwitandukanya n’ibikorwa bya Trump “kuko Amerika isanzwe ihana ibindi bihugu byagaragaje kunyuranya n’amahame ya demokarasi”, bityo ko no mu gihe ibyo bikorwa bigaragaye muri Amerika, biba bikwiye kwamaganwa cyane.
Bagize bati “Ubunyamabanga bw’Ububanyi n’Amahanga bugomba gutangaza uruhare rwa Donald Trump mu myigaragambyo yabaye ku Nteko Ishinga Amategeko, kandi bugomba gutomora uruhare yagize muri ibyo bikorwa.”
Bakomeje bagira bati “Ni ingenzi cyane ko twereka Isi ko mu murongo tugenderaho, nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, n’iyo yaba Perezida, cyangwa se ngo uruhare rwe rube rutagaragazwa.”
Muri iyo nyandiko, abadipolomate basobanuye ko ishingiro ry’ubusabe bwo kwamagana Trump ari uko yasize urubwa ku gihugu.
Bakomeza bati “Amagambo ye yatumye abamushyigikiye bajya kwigaragambiriza ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, batanu bahasiga ubuzima, benshi barakomereka, byinshi mu bikorwaremezo bya Guverinoma birangizwa, demokarasi yacu irahazaharira ndetse n’isura y’igihugu cyacu ku ruhando mpuzamahanga irahangirikira.”
Bongeyeho ko “Trump yagize uruhare mu guhungabanya imyaka 220 ishize habaho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro hagati y’amashyaka.”
Trump uzava ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2020, aheruka gutangaza ko atazitabira umuhango wo guhererekanya ububasha na Joe Biden watorewe kumusimbura.