AmakuruPolitikiUbuzimaUncategorized

Coronavirus: Abaganga baramagana ibitekerezo bishya bya Trump mu kuvura iki cyorezo

Perezida Donald Trump yanenzwe cyane n’abakora mu buvuzi nyuma y’uko atanze igitekerezo gitangaje ngo hakorwe ubushakashatsi niba coronavirus itavurwa hifashishijwe gutera mu mubiri umuti wica virus na microbes.

Yanabaye nk’ujya inama ko umubiri w’umuntu uyirwaye washyirwa ku mirasire ikarishye ibizwi nka ’ultraviolet radiation’, igitekerezo umuganga yahise avuga ko ntaho arabyumva akigitanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ijoro ryakeye kuri White House, umwe mu bakozi yatangaje ibyavuye mu bushakashatsi bwa leta ko biboneka ko coronavirus icibwa intege ishyizwe ku mirasire y’izuba cyangwa ubushyuhe.

Yavuze ko umuti wica virus na microbes uzwi nka ’bleach’ wica iyi virus mu macandwe cyangwa andi matembabuzi yo mu nzira z’ubuhumekero mu minota itanu, naho ’isopropyl alcohol’ ikica iyi virus mu gihe gito kurushaho.

William Bryan, ukuriye ibiro bishinzwe siyansi na tekinoloji muri leta niwe wabwiye abanyamakuru iby’ubu bushakashatsi.

Nubwo yavuze ko ubu bushakashatsi bugomba kwitonderwa, Bwana Trump yavuze ko hakorwa n’ubundi bwisumbuyeho.

Ati: “Rero, dutekereze ko twashyira umubiri ku bushyuhe – bwaba ubwa ultraviolet cyangwa indi mirasire ifite ingufu”, ibi yabivuze areba Dr Deborah Birx umukozi muri White House ushinzwe ibikorwa byo kurwanya coronavirus.

Yongeraho ati: “kandi ndatekereza ko ibyo bitarageragezwa ariko mugiye kubigerageza.

“Nanone nkavuga nti, uwageza iyo mirasire imbere mu mubiri, mukabikora biciye mu ruhu cyangwa ubundi buryo. Kandi ndatekereza ko nabyo mugiye kubigerageza. Ndumva ari ibintu byiza”.

Perezida Trump yongeyeho ati: “Ikindi nabonye umuti wa ’disinfectant’ wica iyi virus mu munota. Umunota umwe. Hari uburyo twakora ikintu nk’icyo, uwo muti ugaterwa mu muntu?

“Ibyo nabyo byaba ari byiza kubisuzuma”.

Perezida Trump ariko yavuze ko we atari umuganga ariko ari umuntu ufite ibyo azi.

Yahindukiye nanone kuri Dr Deborah Birx amubaza niba yarigeze yumva aho bakoresha “ubushyuhe n’imirasire” mu kuvura coronavirus.

Dr Deborah yamusubije ko ibyo ntaho yabonye bikoreshwa nk’umuti. Trump nawe amubwira ko ibyo ari ibintu bikwiye kurebwaho.

Umunyamakuru yabajije Trump niba ibi avuga bidashobora gukwirakwiza amakuru atari yo kandi ateye inkeke mu Banyamerika.

Umwe ati “Ni ibitekerezo biteye isoni”

Abaganga batandukanye baburiye ko ibivugwa na Perezida Trump bishobora guteza amakuba.

Umuhanga mu ndwara z’ibihaha Dr Vin Gupta yabwiye NBC News ati: “Icyo kintu cyo gutera umuntu umuti wica udukoko tutaboneka mu mubiri ni ibintu byatera ibyago”.

“Ni uburyo busanzwe bukoreshwa n’abantu mu gihe bashaka kwiyahura”.

Kashif Mahmood, umuganga wo muri West Virginia yanditse kuri Twitter ati: “Nk’umuganga, sinatanga inama yo gutera abantu ’disinfectant’ mu bihaha cyangwa gukoresha imirasire idasanzwe mu mubiri mu kuvura Covid-19”.

“Ntimufate inama za kiganga zivuye kuri Trump”.

John Balmes inzobere mu ndwara z’ibihaha ku bitaro biri i San Francisco we avuga ko byonyine no guhumeka umwuka w’uriya muti wa ’bleach’ byatera ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Yabwiye Bloomberg News ati: “Kugeza ’chlorine bleach’ mu mubiri byaba aribyo bintu bibi cyane ku bihaha. Inzira z’ubuhumekero n’ibihaha ni ahantu hadashobora kwegerezwa bene iyo miti”

“N’ikigero gito cyane cya bleach cyangwa isopropyl alcohol ntabwo ari cyiza. Kiriya ni igitekerezo giteye isoni”.

Hambere, Trump yashimagije umuti wa hydroxychloroquine ko ushobora kuba uvura coronavirus, nubwo ubu yahagaritse gushima uwo muti.

Uyu muti, ubu urakoreshwa n’ibihugu byinshi, harimo n’ibyo muri aka karere.

Gusa muri iki cyumweru, ubushakashatsi ku barwayi ba coronavirus mu bitaro bya leta byita ku bahoze mu ngabo, bwerekanye ko abapfuye bavuzwaga umuti wa hydroxychloroquine babaye benshi kurusha abavuzwaga uburyo busanzwe.

Asubiza ku byavuzwe na Donald Trump kuwa kane nijoro, Joe Biden ushobora kuzahangana nawe mu matora yo mu kwa 11, yanditse kuri Twitter ati:

“Imirasire ya ultraviolet? Gutera abantu ’disinfectant’? Mbega igitekerezo. Bwana Perezida: mupime cyane. Kandi muhe abaganga ibibarinda”.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *