AmakuruUbuzimaUncategorized

Polisi yafashe abantu 28 bashinjwa gukora utubari tutemewe mu ngo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu ijoro rishyira ku wa mbere tariki 20 Mata 2020 yafashe abantu 28 barimo abagore 10 n’abagabo 18, bafatirwa ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali, bashinjwa gukora utubari mu buryo butemewe.

Bamwe muri bo bafatiwe muri Kicukiro, abandi bafatirwa muri Kimironko, Kibagabaga, Kinyinya, n’ahandi hatandukanye, ibyo bakoze bikaba binyuranye n’amabwiriza agamije gukumira icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje aya makuru mu kiganiro yagiranye na radio Rwanda, avuga ko abo bantu barenze ku mabwiriza abuza abantu gutumira abantu aho batuye ugasanga bateranye, barimo kunywa inzoga.

Ati “Ugasanga aho batuye muri karitsiye baratumira abantu bagenzi babo bo mu ngo baturanye cyangwa bo mu mihana itandukanye, bakaza bakicara bakagura inzoga bakazisangira, kandi muzi ko gahunda isaba umuntu kuguma mu rugo aho ari, agasohoka agiye gushaka serivisi za ngombwa nk’uko byagaragajwe mu mabwiriza.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko mu bakora ibyo harimo n’abari basanzwe bafite utubari, bakaba baratwimuriye mu ngo aho usanga bahamagara abantu bakaza bagaterana bagasangira inzoga.

Ati “Ibyo ntibyemewe, biratuma abantu bashobora kuba bakwandura icyorezo, cyangwa ukacyanduza abandi niba wowe ugifite kandi ubasanze, ntabwo rero byemewe.”

CP Kabera avuga ko abantu bamaze igihe kirekire babwirwa ariko bamwe bakanga kumva, ikaba ari yo mpamvu hatangiye gufatwa ingamba zikomeye, zirimo kubafata, kubafunga, no kubakurikirana mu butabera.

Yibutsa abantu ko kunywa inzoga bitabujijwe ariko ko uyinywa asabwa kuyigura akayinywera iwe, kandi akirinda guteranya abantu cyangwa kubahamagara ngo baze basangire inzoga.

Ati “Ibintu by’umuco abantu bishyizemo ko inzoga iryoha isangiwe, ntabwo ari byo muri iki gihe turimo kurwanya iki cyorezo.”

Polisi ishimira abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru yo kwamagana ibikorwa bibi, ikavuga ko ubufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bukwiye kongerwamo ingufu kuko ahenshi mu haherereye utwo tubari tutemewe usanga abayobozi mu nzego z’ibanze baba bahazi nyamara bamwe ntibatange amakuru.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *